Digiqole ad

Indirimbo ‘Yamungu’ ya Alpha yakozwe na Dangfilms ikorera Davido

 Indirimbo ‘Yamungu’ ya Alpha yakozwe na Dangfilms ikorera Davido

Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo

Alpha Rwirangira uri muri Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ikozwe na company ikomeye ku isi izwi nka ‘Dangfilms’ isanzwe ikorera ibyamamare birimo na Davido wo muri Nigeria.

Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho y'iyo ndirimbo
Imwe mu mafoto agaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo

Avuga ko ari akazi katari kamworoheye kuba yahabwa umwanya wo kwitabwaho n’iyo company. Ariko ashima Imana yatumye umushinga we ukorwa kandi ukitabwaho nkuko yabyifuzaga.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe byinshi kuri iyi ndirimbo ‘Yamungu’ imwe mu ndirimbo ze zihimbaza Imana nyuma ya Amashimwe na Mwami ko byaba ari amarenga yo gusubira mu ndirimbo za Gospel.

Alpha yabwiye Umuseke ko nta mupaka runaka afite ku ndirimbo izo arizo zose. Ko kuba yakora gospel cyangwa se secura {izisanzwe} icya mbere areba ari akamaro iyo ndirimbo izagirira sosiyete.

Kenshi abantu bakunzwe kubifata nk’ibintu bihabanye cyane ariko mu by’ukuri ahubwo byuzuzanya. Kuko ngo hari abantu bakunda gospel n’abakunda izisanzwe.

Nk’umuhanzi ukora umuziki nk’impano ye adafite aho yabogamira nubwo cyane cyane imyemerere y’abantu ariyo itandukanye.

Yakomeje avuga ko hari ibitaramo yari asanzwe akora mu Ukuboza tariki ya 25 byari byarahagaze kubera amasomo, ko bikunze ashobora kongera kubyubura.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish