Digiqole ad

Dj Pius ubu niwe uduhagarariye mu muziki mu Rwanda- M1

M1 umwe mu bahanzi barimo kurwana nuko injyana ya Dancehall yamenyekana cyane mu Rwanda, kuri we asanga Dj Pius ariwe muhanzi uhagarariye umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

M1 ukora injyana ya Dancehall avuga ko kuvuga ko umuhanzi runaka ahagaze neza bitari ibyo kuvebwa
M1 ukora injyana ya Dancehall avuga ko kuvuga ko umuhanzi runaka ahagaze neza bitari ibyo kuvebwa

Avuga ko atatinya gushimangira ayo magambo. Nubwo kenshi usanga umuhanzi atifuza kwemera ko hari umurusha cyangwa hari urimo kwitwara neza ugereranyije nawe.

Kuba Pius arimo gutambuka ku ma television atandukanye mpuzamahanga ahagarariye u Rwanda, ngo akwiye gushyigikirwa na buri umwe.

Ko igihe cyose n’undi muhanzi w’Umunyarwanda bitagorana cyane kwivuga igihe azaba agiye gutanga ibihangano bye hirya no hino ku ma television akomeye muri Afurika.

M1 yabwiye City Radio ko kumara igihe mu muziki ariko ntabe icyamamare cyane nkuko abyifuza, icyo yashakaga byari ukubanza kumvisha abanyarwanda ko injyana ya Dancehall ayishoboye.

Bityo ko urugamba yatangiye ubu, ari ugushaka uburyo noneho yatangira kwimenyekanisha abinyujije mu bitaramo bitandukanye no gukora indirimbo nyinshi.

Uyu muhanzi M1 yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Iyo foto, Maria, na Party yakoranye n’umuhanzi Spax wahoze muri Family Squad.

Ubwo yashyiraga hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Julianna’, yabwiye Umuseke yifuza gusoza umwaka wa 2016 afite indi sura mu muziki.

Ku buryo azatangira umwaka wa 2017 ari ku rutonde rw’abahanzi bakoze cyane bishobora no kumuhesha amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye cyangwa se n’amarushanwa akomeye abera mu Rwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=X5ISPh82bvI

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish