Digiqole ad

Jacques na Christian bo muri New Voice bamaze gufasha abana bamugaye 12

 Jacques na Christian bo muri New Voice bamaze gufasha abana bamugaye 12

Jacques Kibamba na Gira Christian ni abahanzi bo mu itsinda rya New Voice

Jacques Kibamba na Gira Christian ni abahanzi bo mu itsinda rya New Voice. Bose bari mu kigero cy’imyaka 18. Mu buhanzi bakora, bamaze gufasha abana 12 bafite ubumuga babishyurira amashuri.

Jacques Kibamba na Gira Christian ni abahanzi bo mu itsinda rya New Voice
Jacques Kibamba na Gira Christian ni abahanzi bo mu itsinda rya New Voice

Abo bana bose bamaze gufasha, si igikorwa cya buri munsi. Ahubwo babikora iyo hari ubufasha runaka babonye cyangwa se hari aho bakoreye amafaranga.

Bagenda bajya mu mashuri yisumbuye atandukanye hirya no hino barebamo abana bafite ubumuga. Icyo bakora ni ukwishyura amafaranga y’ishuri y’igihembwe kizakurikira.

Kuba bakora iki gikorwa, byatewe nuko umwe muri aba bahanzi bagize itsinda rya New Voice yahuye n’ikibazo cyo kugira ubumuga akuze atarigeze abuvukana.

Bityo bashaka ko nubwo bakora ubuhanzi ariko bakwiye no kugerageza mu mbaraga zabo bagafasha abandi bana babufite kubera ububabare yahuye nabwo.

Jacques Kibamba ufite icyo kibazo, yabwiye Umuseke bitaborohera kugera ku nshingano bihaye uko babyifuza. Ariko ko bashishikariza abandi bahanzi kugira uwo mutima.

Ati “Nitwe rubyiruko rw’ejo hazaza. Dukwiye kugira ibikorwa runaka twisangamo nk’abahanzi aho guhora mu ndirimbo gusaa….. nk’abanyarwanda kandi bifuza iterambere ry’igihugu cyabo”.

Aba bahanzi bombi bafite imyaka 18. Biga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ku bigo bitandukanye.

Ku ruhande rwa Christian nawe wo muri New Voice, avuga ko ashimira cyane Umutare Gaby wabafashije gukora indirimbo yitwa ‘Visa’. Ko ari urugero rwiza rw’abahanzi igihugu gishaka mu iterambere kirimo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mukomereze aho basore congz to u jack ndaziko muzabigerako

Comments are closed.

en_USEnglish