Digiqole ad

Himbaza gospel Festival: Abahanzi benshi bakomeje kuyishyigikira

 Himbaza gospel Festival: Abahanzi benshi bakomeje kuyishyigikira

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugirango iserukiramuco ryiswe Himbaza ritangizwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bimwe mu byamamare mu muziki bikomeje kugaragaza ko bishyigikiye icyo gikorwa.

Umuhanzi Emmy we yagize ati “Iserukiramuco ridasanzwe, ntimuzabure kugirango muhakure ifunguro rya roho”.

Abahanzi bakomeye barimo abakora muzika isanzwe ndetse n’abasanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza indirimbo zo guhimbaza bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye impamvu itangizwa ry’iyi Festival izahuza abahanzi bakomeye baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Abateguye iyi festival bo batangaza ko “Gutangiza iyi festival bigamije gufasha abanyarwanda benshi kumva ubwiza bw’umuziki wa gopel.

Bityo ko mu gitaramo kinini nk’iki, hanakorwa ubuvugizi kugirango abahanzi bakora gospel music nabo bajye batekerezwaho mu bikorwa bitegurwa n’ibigo bikomeye mu Rwanda nabo babashe kwiteza imbere.

Nk’uko bagiye babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga zabo, abahanzi batandukanye yaba abari mu Rwanda n’abari hanze bishimiye icyo gikorwa.

Abinyujije kuri instagram ye, The Ben yanditse ati “Ibihe bidasimbuzwa ibindi #HimbazaFestival

Ubu nibwo butumwa bwa The Ben
Ubu nibwo butumwa bwa The Ben

Abahanzi bandi batandukanye barimo n’abaziririmba muri gitaramo barimo Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Dominic Nic Ashimwe, nabo bagiye bashyira amafoto yerekana ko bashyigiye iyi festival binyuze ku nkuta za instagram zabo.

Umuhanzi kitoko nawe yaranditse ati “ Birashimishije kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe iserukiramuco rya gospel music. Nshimiye abahanzi bakora gospel music. Mbifurije gutera imbere”

Kitoko Bibarwa
Kitoko Bibarwa

Iri serukiramuco riteganijwe ko rizatangira ku cyumweru taliki ya 04 Ukuboza 2016 kuri parikingi ya petit stade.

Abandi bahanzi bazifatanya muri iri serukiramuco harimo Theo Bose babireba, Diana Kamugisha, Titus Thacien, Serege Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Phanny Wibabara, Tonzi na Olivier Kavutse.

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi
Aline Gahongayire nawe mu bahanzi bishimiye iby'iyo festival
Aline Gahongayire nawe mu bahanzi bishimiye iby’iyo festival

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Woow! Ni byiza rwose!! Ko ubanza se nta bakomoka muri Église catholique barimo? Hari groupe navuga ko ari iyambere mu Rwanda yitwa FIVE BRIGHT SINGERS y’abasore 5 nizere ko itazaburamo. Irabizi kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish