Rubavu: Bralirwa ishimangira ko izakomeza gufasha abacitse ku icumu

ku nshuro ya 19 uruganda rwa Bralirwa rwibutse abahoze ari abakozi barwo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 umuhango watangijwe n’urugendo rwekeza ku nkengero z’ikiyaga cya kivu ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi banajugunywa muri icyo kiyaga. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye aho abenshi bagarutse ahanini ku kwihanganisha abacitse ku cumu rya Jenoside babasaba gushimira Imana yabarinze bakaba […]Irambuye

Ngoma:Yakubise agafuni mu mutwe umugore w'umuturanyi

Habanabakize Ezekiel umusore w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho guhohotera umugore amukubita agafuni mu mutwe. Umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2013 Habanabakize yawumaze mu kabari anywa inzoga z’inkorano bivugwa ko ari […]Irambuye

Urubanza rwa Ingabire rwahariwe ubwiregure bw’abasirikare bareganwa nawe

kuri uyu wa mbere tariki 29 mata 2013, urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire rwakomeje ku rukiko rw’Ikirenga ku kimihurura,ariko uyu umunsi ukaba wahariwe kumva ubuhamya bw’abasirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR bareganwa na Ingabire. Major Uwumuremyi Vital yabwiye urukiko rw’Ikirenga ko yamenyanye bwa mbere na Ingabire mu mwaka wa 2007 bandikirana kuri interineti, yavuze […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yitabiriya inama 11 ya EAC

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 mata 2013 Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yitabiriye inama ya 11 yahuzaga abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabereye I Arusha mu gihugu cya Tanzaniya. Iyi nama Minisitiri w’intebe yayitabiriye ahagarariye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul kagame utari wabashije kujyayo . Abandi bayobozi bitabiriye iyi […]Irambuye

IMF-DUTERIMBERE irishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150

IMF- DUTERIMBERE, Ikigo cy’imari iciriritse, gifasha abagore kwivana mu bukene no kwihangira imirimo, ariko ubu n’abagabo bakaba badahejwe, kirishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150 bagezeho umwaka ushize wa 2012. Ngamije Delphin, umuyobozi wa IMF-DUTRIMBEYE yatangaje ko ikigo abereye umuyobozi cyageze kuri byinshi mu mwaka ushize wa 2012, aho bungutse miliyoni zigera ku 152 ndetse n’abakiriya […]Irambuye

Jali: Indezo yaragakoze umugabo yica uwo bashakanye

Ndayambaje Sylverien utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwihekura no kwica uwo bashakanye Mukandayisenga Florence wari ufite imyaka 20 y’amavuko bikaba kandi bikekwako iki gikorwa yagifashijwemo Nyirabazungu Saverina ari we nyina umubyara. Kuri ubu Polisi y’igihugu yamaze guta muri yombi uyu mugabo bikekwa ko yiyiciye umugore n’umwana […]Irambuye

Gitega: Umuryango FPR Inkotanyi urishimira ibyo umaze kugeraho

Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagali ka Kinyange Umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge urushimira ibikorwa bitandukanye umaze kugeraho birimo kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo. Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 28 mata 2013 na Manigabe Pancras uhagarariye uyu muryango mu kagali ka Kinyange , Umurenge wa Gitega ubwo nteko rusange y’abanyamuryango […]Irambuye

Kabgayi: ICK yiteguye gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK, buratangaza ko bashaka kubaka igihugu bubinyujije mu kuzamura ubumenyi, bunatanga inyigisho zitandukanye zirebana n’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi babitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata ubwo iri shuri ryifatanyije n’ abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abayobozi ndetse n’ abanyeshuri bo muri iri shuri bifatanyije n’ inzego […]Irambuye

Niboye: Ibitaro bya kanombe byahaye impfubyi miliyoni eshatu n'igice

Ibitaro bya gisirikare bya kanombe byateye inkunga ya miliyoni eshatu n’igice imiryongo 24 y’abana 118 bacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagali ka Gatare umurenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro. Ibi bitaro bikaba byasabye aba bana gukora cyane ngo baharanire kwigira. Mboneza Denis, Uhagarariye iyi miryango igizwe n’abana b’impfubyi […]Irambuye

Ibitaro bya polisi byahawe imashini izabafasha mu kunoza ubuvuzi

Ibitaro bya polisi y’Igihugu biherereye ku kacyiru mu karere ka Gasabo byahawe imashini ‘Laparoscopy’ izifashishwa mu gusuzuma indwara zo mu nda cyane cyane iz’abagore. Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko iyi mashini bahawe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku kuboneza urubyaro , ngo iziye igihe kuko ibitaro byari bimaze iminsi bihura n’ikibazo cyo kubaga, rimwe […]Irambuye

en_USEnglish