Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe yitabiriya inama 11 ya EAC

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 mata 2013 Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yitabiriye inama ya 11 yahuzaga abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabereye I Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Minisitiri w'intebe niwe ubanza i bumoso
Minisitiri w’intebe niwe ubanza i bumoso

Iyi nama Minisitiri w’intebe yayitabiriye ahagarariye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul kagame utari wabashije kujyayo .

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa kanya na Jakaya Mrisho Kikwete w’igihugu cya Tanzaniya ari na cyo cyari cyakiriye iyi nama.

Muri nama umunyarwanda Dr.Faustin Nteziryayo yagizwe umucamaza w’urukiko rw’ibanze rw’uyu muryango aho yasimbuye Johnson Busingye kuri uwo mwanya.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ukurangiza raporo igaragaza ibyaha byibasira inyoko muntu byagaragaye muri uyu muryango wa EAC.

Aba bayobozi banongeye kwigira hamwe ikibazo cyirebana nishyirwaho rw’ifaranga rusange muri uyu muryango no kurebera hamwe ibizasuzumwa mu nama itaha iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2013.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish