Amikoro make arabuza Abanyafurika kugura umuti uhangara SIDA

Ubushakashatsi bwakozweku bigendanye n’icyorezo cya SIDA bwakozwe n’igihugu cya Botswana bugaragaza ko kugeza ubu hari umuti witwa ‘Efavirenz’ ugabanya ubukana bw’akagako gatera ku bana bari hagati y’imyaka itatu na 16 kurusha indi ariko ukaba utarimo gukoreshwa ku mugabane w’Afurika kubera ikibazo cy’amikoro. Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 30 Mata 2013 bwerekana ko umuti ukunze gukoreshwa […]Irambuye

Abashaka gukora ibizamini ku mpushya zo gutwara ibinyabiziga imiryango irafunguye

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirakangurira abanyarwanda bose bifuza impushya z’agatenyo n’izaburundu ko hateganyijwe ibizamini tariki ya 13 Gicurasi kandi ko imiryango ifunguye. Supt Ndushabandi Marie Jean ,umuvugizi w’iri shami avuga ko mu mujyi wa Kigali ibizamini bizatangira gukorwa tariki ya 13 Gicurasi 2013 . Agira ati:”Abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga mu […]Irambuye

Icyiza kuri Congo ni na cyo cyiza ku Rwanda –

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko u Rwanda rufite umuhate wo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere muri rusange ngo kuko icyiza kuri Congo Kinshasa aba ari na cyo cyiza ku Rwanda. Ibi Mushikiwabo yabivuza ku munsi w’ejo ubwo yari yakiriye intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye

Kirehe: Umugore yatemaguye undi

Mukangango Domitira, Umugore w’imyaka 36 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye ho mu karere akurikiranyweho gutema umugore mugenzi we, Mukantaganzwa Mariyana ufite imyaka 45 amuziza gusambana n’umugabo we. Mukangango utuye mu Mudugudu wa Kabuye, Umurenge wa Mpanga Akarere ka Kirehe yatemye uyu mugore kuwa 30 Mata 2013 nyuma yo gusanga aryamanye n’umugabo we. […]Irambuye

Nyanza: Abahagarariye ‘Community policing’ bahawe telefoni

Minisiteri y’Umutekano yageneye abahagarariye abashinzwe kubungabunga umutekano mu giturage ’community policing’ mu karere ka nyanza telefoni 25 mu rwego rwo kuborohereza akazi no kugira ngo bajye batangira amakuru igihe. Buri Murenge ugize aka Karere wagenewe telefoni ebyiri usibye Umurenge wa Kibirizi n’uwa ntyazo byahawe telefoni zigendanwa esheshatu kubera imiterere y’iyi mirenge no kuba ari yo […]Irambuye

Rwinkwavu: Abayapani beretse abaturage uko bakwirinda umwanda

Abakoranabushake b’umushinga w’Abayapani JICA ishami rishinzwe isuku n’isukura ry’amazi mu Rwanda batangiye ubukangurambaga bugamije kongera urwego rw’isuku mu baturage. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2013 abaturage ba Rwinkwavu muri Kayonza beretswe uburyo bunyuranye bwo kugira isuku y’ibiganza n’iy’amazi bavoma. Nk’uko bivugwa n’umwe mu bateguye icyo gikorwa Mio Kurokawa ngo bigaragara ko hirya […]Irambuye

Abacuruzi bafite impungenge ko imashini bahawe RRA zizabahombya

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata2013, ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro, Rwanda Revenu Authority, cyatangaje ko n’ubwo kimaze gutanga imashini zigera kuri 500 zifashishwa mu bucuruzi bakanigisha uko zikoreshwa ngo bamwe mu bacuruzi ntibarasobanukirwa bihagije ku buryo bakizifiteho impungenge. Abacuruzi benshi bo bavuga ko bafite impungenge ko izi mashini zizabahombya kuko badasobanukiwe neza uburyo […]Irambuye

Los Angeles: Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda rizamurwa

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yatanze ikiganiro ku ishomari ry’Afurika n’iry’u Rwanda muri rusange muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Los Angeles aho yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda ryazamuwe n’imiyoborerere myiza ndetse no gukorera mu mucyo. Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yavuze ko kubahiriza amategeko kw’abanyagihugu n’impinduka z’imbere mu gihugu no gufatanya n’ibindi […]Irambuye

David Nduwimana yashyize ahagaragara Alubumu ye ya kabiri

Mu gihe cy’impeshyi mu buzima bwe, David Nduwimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni bwo akunze kugaragara cyane mu ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize 2012, nibwo Nduwimana yerekanye ku mugaragaro umukunzi we Cassie uvuka mu gihugu cya Austrarilia. Kugeza ubu David Nduwimana, yasohoye alubumu ye kabiri yise ‘Yesu ni Inyishu’ ubu […]Irambuye

Mali: Umufaransa wa 6 yahasize ubuzima

Kuri uyu wa mbere tariki 29 mata 2013 Stéphane Duval, wari umusikare w’umufaransa yaguye ku rugerero mu gihugu cya Mali, akaba abaye umusirikare wa gatandatu w’umufaransa uguye ku butaka bw’iki gihugu kuva tariki 11 Mutarama uyu mwaka ubwo ingabo z’ubufaransa zajyaga mu gihugu cya Mali kurwanya intagondwa zari zarigaruriye amajyaruguru ya Mali. Duval wari ufite […]Irambuye

en_USEnglish