Digiqole ad

Urubanza rwa Ingabire rwahariwe ubwiregure bw’abasirikare bareganwa nawe

kuri uyu wa mbere tariki 29 mata 2013, urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire rwakomeje ku rukiko rw’Ikirenga ku kimihurura,ariko uyu umunsi ukaba wahariwe kumva ubuhamya bw’abasirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR bareganwa na Ingabire.

ngabire Victoire ufite imyaka 44 ni umubyeyi w'abana batatu
Ingabire Victoire ufite imyaka 44 ni umubyeyi w’abana batatu

Major Uwumuremyi Vital yabwiye urukiko rw’Ikirenga ko yamenyanye bwa mbere na Ingabire mu mwaka wa 2007 bandikirana kuri interineti, yavuze kandi yabonanye na Ingabire amaso ku yandi mu mwaka wa 2008. Yakomeje avuga ko amaze kugera mu Rwanda mu mwaka w’2009 yakomeje kugirana ibiganiro na Ingabire binyuze ku butuma bwa’ e-mail’ ariko ku izina ritari irye, yabwiye umucamanza ko yakoraga ibi mu rwego rwo kutimenyekanisha.

Lt Coronel Nditurende Tharcisse yabwiye urukiko ko inyandiko za ‘e-mail’ ziregwa Ingabire zatanzwe n’ubushinjacyaha, ari we bazandikiranye koko anemeza ko ari na we watanze ijambo ry’ibanga (password) kugira ngo ‘e-mail’ ye ifungurwe, Nditurende kandi yemeye uruhare rwe mu bitero bimwe byagabwe ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Captain Karuta Jean Marie uburana ari hanze we yabwiye urukiko ko yoherejwe na Lt Coronel Nditurende wari umukuriye kubonana na Ingabire i Kinshasa, mu kwiregura kwe Karuta yabwiye umucamanza ko mu gisirikare nta guhitamo kuhaba ahubwo ko ikihaba ari ugukurikiza amabwririza.

Nk’uko yabisobanuye nta gushidikanya Karuta yavuze ko yari umusirikare w’umugererwa bityo akaba atari asobanukiwe n’imikoranire y’umutwe w’ingabo wa CDF ubushinjacyaha buvuga ko wari ushamikiye ku ishyaka rya Ingabire FDU- INKINGI.

Urubanza rukaba rwasubitse rukazakomeza ku munsi w’ejo ku isaha ya saa mbiri n’iminota mirongo itatu.

NYUZAHAYO NORBERT

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Burya nibi bamushinja ko mbona bififtse kweri mushake ibyaha biri serious si no arabatsinze umudamu

    • hahahaaaaaaaaaaaaaa
      uriko uwampa ingabire agafungurwa pe! umuntu wumugabo ijya aho agashinja umuntu ibinyoma!!!!!!!!!!!!!! ubwo se nugutinya iki?? yewega!!

  • ubwo aho ubona ko bififitse nihe. icyngezi nibiri murizo e-mails kuko nibyo ashinjwa. ariko jye numva harimo no gutinza urubanza kuko ibyo aregwa bigaragara

    • Ubwo se wowe ntubona ko uwo mutwe wa gisirikali bashinja Ingabire utigeze ubaho? Bivuga ko na za e-mail zivugwa ari impimbano.
      Soma neza ibyo uwo capitain Karuta avuga….

  • Icyo gisirikare cyari bwoko ki aho capitain Karuta avuga ko bamwohereje kubonana na Ingabire i Kinshasa hanyuma akongera akavuga ko yari umugererwa adasobanukiwe n’imikoranire y’umutwe w’ingabo wa CDF?
    Harimo ikinyoma cg hari ibyo adashaka kuvuga.

    Ese ubundi Ingabire yagombaga guca kuri bariya yari ayobewe aho abakuru ba FDLR bari?
    Ubutabera burebe ingingo ku yindi urengana arenganurwe.

  • Ingabire saba imbabazi usange abana n’umugabo naho ubundi uri kwitinza ku busa.

  • atsinda.cyangwa bamwongeza imyaka ahubwo.gutsinda byo biri kure nkomwijuru.yihangane ahubwo atabyutsa ibindi bigatuma azaheramo

  • Burya rya vogonyo ingabire yavuganaga yabaga yishingikirije imbunda!ndibuka ko bigeze gusanga ahantu yari atuye kimihurura umwobo uri munsi y’ubutaka watunganyijwe nk’imwe bita indake!uziko ubu tuba twarashize neza neza!!

    • Ibinyoma by’ibihimbano gusa! Iyo ndaki sekuki batayimurega ni ukuvuga ko ari wowe wayibonye wenyine?
      Mwaretse inzangano ariko?

  • Yooooo!!mbere lt col.tharcisse niwe watanze password ya ingabire?ubwo subugambanyi kweli?ingabire niyemere asabe imbabazi asange umugabo n’abana asubire kuri mayonnaise na la poule.

  • Ingabire ararengana,abo basirikari ibyo bavuga nibipapirano nkuriya yavuye mu ishyamba FDRL imwirukanye ahungira Zambia,gucuruza bimunaniye ateka imitwe ngo abeho,Captain urabeshya aba FDLR bagenda mu bihuru bihishe kuko ugeze ahagaragara Monuc iramufata ni gute wari kuva muri byo bihuru ukajya Kinshasa?mwe kugerekera Ingabire,naho gufungwa umugabo mbwa aseka imbohe

Comments are closed.

en_USEnglish