Gitega: Umuryango FPR Inkotanyi urishimira ibyo umaze kugeraho
Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagali ka Kinyange Umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge urushimira ibikorwa bitandukanye umaze kugeraho birimo kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo.
Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 28 mata 2013 na Manigabe Pancras uhagarariye uyu muryango mu kagali ka Kinyange , Umurenge wa Gitega ubwo nteko rusange y’abanyamuryango yari yateranye.
Manigabe yatangaje ko , ibikorwa byose bagezeho byakozwe n’abaturage ubwabo, ibyo bikorwa bikaba birimo gutanga umusanzu mu iyubakwa ry’amashuri, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Yavuze kandi ko iyi nteko rusange yateguwe mu rwego rwo kugira ngo abanyamuryango bongere bahure bisuzume bareba aho bageze, banashyire ku rutonde ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere.
Akaba yarabye abaturage bari bitabiriye iyi Nteko muri rusange gukomeza kwitabira ibikorwa bya leta muri birimo nk’igikorwa cy’amatora y’abadepite giteganyijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Norbert NYUZAHAYO
Umuseke.com