Ibitaro bya polisi byahawe imashini izabafasha mu kunoza ubuvuzi
Ibitaro bya polisi y’Igihugu biherereye ku kacyiru mu karere ka Gasabo byahawe imashini ‘Laparoscopy’ izifashishwa mu gusuzuma indwara zo mu nda cyane cyane iz’abagore.
Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko iyi mashini bahawe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku kuboneza urubyaro , ngo iziye igihe kuko ibitaro byari bimaze iminsi bihura n’ikibazo cyo kubaga, rimwe na rimwe abarwayi bakabohereza mu bindi bitaro byo mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
(CP) Dr. Daniel Nyamwasa umuyobozi mukuru w’ibi bitaro avuga ko iyi mashini izifashishwa cyane mu kuvura abagore bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa no gufatwa ku ngufu, ikindi kandi ngo izanatuma umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi bitaro ugabanuka.
Cheikh Fall waje uhagarariye UNFPA muri iki gikorwa yakanguriye ibitaro bya Polisi gufata neza iyi mashine kugira ngo izabafashe mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi bwabo.
Ibitaro bya polisi bibaye ibya kane mu gihugu bihawe imashini nk’iyi, iyi mashini kandi ihagaze miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuseke.com