Digiqole ad

IMF-DUTERIMBERE irishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150

IMF- DUTERIMBERE, Ikigo cy’imari iciriritse, gifasha abagore kwivana mu bukene no kwihangira imirimo, ariko ubu n’abagabo bakaba badahejwe, kirishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150 bagezeho umwaka ushize wa 2012.

2
Ngamije Delphin, umuyobozi wa IMF-DUTRIMBEYE

Ngamije Delphin, umuyobozi wa IMF-DUTRIMBEYE yatangaje ko ikigo abereye umuyobozi cyageze kuri byinshi mu mwaka ushize wa 2012, aho bungutse miliyoni zigera ku 152 ndetse n’abakiriya babo bakiyongera bakagera ku bihumbi 63 kandi muri abo 70% akaba ari abagore.

Agira ati: “Ibindi twagezeho bishimishije n’uko twatanze amahugurwa ku bakiriya, twongera abakozi, tuzamura imishahara ndetse tunanga inguzanyo kuri barwiyemezamirimo batandukanye”.

Ngamije yavuze ko ubu bari guteganya guha inguzanyo aborozi mu bijyanye no gutunganya amata ndetse n’abahinzi ku bijyanye no gutunganya imbuto zigakorwamo ibindi bintu birimo imitobe n’ibindi.

Abanyamuryango biganjemo abagore
Abanyamuryango biganjemo abagore

Ubwo kuri iki cyumweru iki kigo cyakoraga inama yari yitabiriwe n’abagore bagera ku 100 bishyize hamwe bagashora imari yabo muri IMF-DUTERIMBERE kugira ngo abanyarwandakazi batishoboye babashe kubona inguzanyo yo kubafasha kwivana mu bukene no kwiteza imbere.

IMF- Duterimbere cyatangiye cyigisha abagore badafite igishoro mu kwihangira imirimo, ndetse no gutangira kumenya uko bashora imari iciriritse mu mwaka w’1987, ariko ubu gisigaye ari ikigo gitanga serivisi zitandukanye harimo kubitsa, kuzigama no kuguriza.

iki kigo kimaze kugira amashami 17, ashobora gutanga inguzanyo ku bafite ingwate n’abatayifite nyuma y’aho Banki Nkuru y’Igihugu igihaye uruhushya rwa nyuma rwo gukora ku wa 15 Nzeri 2005.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish