Niboye: Ibitaro bya kanombe byahaye impfubyi miliyoni eshatu n'igice
Ibitaro bya gisirikare bya kanombe byateye inkunga ya miliyoni eshatu n’igice imiryongo 24 y’abana 118 bacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagali ka Gatare umurenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro. Ibi bitaro bikaba byasabye aba bana gukora cyane ngo baharanire kwigira.
Mboneza Denis, Uhagarariye iyi miryango igizwe n’abana b’impfubyi 118 avuga ko iyi nkunga yabashimishije dore ko umushinga bari bafite warumaze gusaza bakeneye udufaranga two kuwuvugurura ngo bakomeze ubuzima.
Mboneza uhagarariye abandi ati: ”Twari dusanzwe dufite umushinga utubeshejeho wo gukodesha amahema no gukora ‘decoration’ ariko byari bimaze gusaza , iyi nkunga duhawe rero izadufasha kugura ibikoresho bigezweho no kuvugurura umushinga wacu”.
Mboneza yasabye ko bakorerwa ubuvugizi muri bo abigaga ntibarangize bakaziga bakarangiza, ku buryo na bo bazakura ubunararibonye ku baganga b’ibitaro bya gisirikare kugira ngo bibesheho.
Nirere Marie Rose, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Niboye avuga ko igikorwa cy’ ibitaro bya kanombe cyo gutera inkunga izi mpfubyi bacyakiriye neza ngo dore ko aba bana bari bamaze iminsi batunzwe n’uwo mushinga bavuga ko wari umaze gusaza.
Agira ati:”Iyi nkunga rero ije kubongerera ikizere cyo kwigira”.
Dr. Col Ben Karenzi, Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe avuga ko ibitaro byashimye igitekerezo cy’aba bana cyo kwigira akaba ari muri urwo rwego baje gutera inkunga igitekerezo cyabo.
Ati” Inkunga y’amafaranga tubahaye niyo gushyigikira igitekerezo cyiza bafite cyo kwigira, usibye iyo nkunga kandi tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo uwo mushinga uzakomere”.
Dr.Col Ben Karenzi yakomeje abizeza ko ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bizakomeza kubasura ndetse abafite ibikomere batewe na Jenoside harimo inkovu n’ibindi bemerewe kuzavurwa ku buntu.
Ibitaro bya gisirikare bya kanombe kandi byanemereye aba bana kuzabakorera ubuvugizi ku buryo umwaka utaha bose uko bagera ku 118 bazahabwa mituweli de santé.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM