Digiqole ad

Jali: Indezo yaragakoze umugabo yica uwo bashakanye

Ndayambaje Sylverien utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwihekura no kwica uwo bashakanye Mukandayisenga Florence wari ufite imyaka 20 y’amavuko bikaba kandi bikekwako iki gikorwa yagifashijwemo Nyirabazungu Saverina ari we nyina umubyara.

amapinguKuri ubu Polisi y’igihugu yamaze guta muri yombi uyu mugabo bikekwa ko yiyiciye umugore n’umwana we wari ufite amazi icumi y’amavuko, ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 28 mata 2013 mu buvumo bw’ishyamba riri ku musozi wa Jali havumvurwaga imibiri y’aba nyakwigendera nk’uko Orinfor dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umubiri wa nyakwigendera Mukandayisenga wavumbuwe uzingazingiye muri shitingi, uw’umwana we witwaga Umwanankabandi Iranzi wo uzingazingiye mu ipantaro byemezwa ko ari yo nyina yaherukaga kwambara.

Abaturanyi ba Mukandayisenga batangaza ko yari amaze iminsi afitanye ikibazo n’umugabo we cyo kutamuha indezo kandi barabyaranye, aho yari yaranamureze ku Murenge ndetse ubuyobozi bw’Umurenge bwaramwandikiye ibaruwa imusaba gutanga ubusobanuro ku mpamvu adatanga indezo y’umwana yabyaye.

Aba baturanyi bakomeza bavuga ko uyu mubyeyi yaburiwe irengero nyuma yo guhamagarwa na Ndayambaje akajya kumureba agira ngo agiye ku muha indezo, nyuma bakaza kubana atagarutse bakajya kubaza uwahoze ari umugabo we na nyirabukwe bakabashwishwiburiza bababwira ko batigeze bamuca iryera.

Gusa ariko nyuma yo kubona imirambo yaba nyakwigendera mushiki wa Ndayambaje na nyina batangiye kuvuga ko babonye baza mu rugo rwabo ngo Ndayambaje agahita abajyana iwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege, arashimira abaturage ubufantanye bagira mu gushakisha abakoze ibyaha. Hakurikijwe ingingo y’ 140 y’amategeko ahana y’u Rwanda, Umukecuru nyibazungu Saverina n’umuhungu we Ndayambaje Sylverien baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bazahanishwa, igihano cy’ igifungo cya burundu.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish