Digiqole ad

Rubavu: Bralirwa ishimangira ko izakomeza gufasha abacitse ku icumu

ku nshuro ya 19 uruganda rwa Bralirwa rwibutse abahoze ari abakozi barwo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 umuhango watangijwe n’urugendo rwekeza ku nkengero z’ikiyaga cya kivu ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi banajugunywa muri icyo kiyaga.

Minisitiri n'umuyobozi wa Bralirwa bunamira Abatutsi bishwe 1994
Minisitiri Murekezi n’umuyobozi wa Bralirwa bunamira Abatutsi bishwe 1994

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye aho abenshi bagarutse ahanini ku kwihanganisha abacitse ku cumu rya Jenoside babasaba gushimira Imana yabarinze bakaba bakiriho.

Kabanda Innocent, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu yavuze ko kuba leta yaratoranije intsanganyamatsiko igira ati:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira” iyi n’ intsanganyamatsiko yakagombye kuba ariyo twahereyeho kuko ngo ukuyoboye agutegeka icyo ashaka cyose kandi ukamwumvira, akaba ariyo mpamvu abayobozi bakiriya gihe bashutse abanyarwanda babashora mu kwica bagenzi babo bitewe n’ubukene bari bafite. Yasabye abanyarwanda guharanira kwigira kugira ngo ayo mahano atazongera kubaho.

Bamwe mu bayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Kabanda kandi yashimiye uruganda rwa Bralirwa guhora ruzirikana gufasha abacitse ku icumu kuko rwatanze inkunga zitandukanye zirimo kuba baratanze inkunga ya miliyoni 10 yo kubaka urwibutso rwa Gisenyi.

Ikindi kandi ngo Bralirwa ifasha impfubyi n’abapfakazi babari abakozi babo kwiga amashuri abanza kugera muri kaminuza.Yasabye ubuyobozi bw’uruganda ko hagize akazi kaboneka bafasha abana b’impfubyi za Jenoside bari hanze batagira akazi ngo na bo bakagaragara mu bakozi ba Bralirwa bakazasimbura ababyeyi babo bahoze ari abakozi b’uruganda.

Abitabiriye urugendo bari batubutse
Umubare wa bitabiriye urugendo wari munini

Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi wa Karere ka Rubavu yanenze bamwe bari abakozi ba Bralirwa mu mwaka w’1994 kuba ari bo bayogoje aka Karere harimo uwitwa Mabuye wishe abantu benshi, asaba abakozi ba Bralirwa ko amahano bariya bakoze yajya yibukwa ariko bakarwanya Jenoside bivuye inyuma.

Akaba yashimiye ubuyobozi buriho muri iki gihe kuba butera inkunga zitandukanye abacitse ku icumu, yavuze ko abaturage ba Rubavu bamaze gutera intambwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, yabasabye no kwiteza imbere baharanira kwigira kubera ko abenshi bishoye muri Jenoside kubera ubukene.

Umuyobozi w’uruganda rwa Bralirwa Jonathan Hall we yavuze ko batazahwema gufasha abacitse ku icumu babafasha kubaka inzibutso no gukomeza gufasha imiryango y’abacitse ku icumu kwiga kuko kwiga ari uburenganzira bwa buri muntu.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Ministiri Murekezi Anastase yavuze ko igikorwa cyo kwibuka gifite agaciro gakomeye kuko ari ugusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima bazira uko baremwe.

Avuga ko ari ugusubiza amaso mu mateka tukanenga abakoze ibyo ariko dushima n’abakoze ibyiza kandi tumenya ko umucyo wakuyeho umwijima.

Maisha Patrick

UM– USEKE.COM

en_USEnglish