Digiqole ad

Ngoma:Yakubise agafuni mu mutwe umugore w'umuturanyi

Habanabakize Ezekiel umusore w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho guhohotera umugore amukubita agafuni mu mutwe.

Akarere ka Ngoma
Akarere ka Ngoma

Umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2013 Habanabakize yawumaze mu kabari anywa inzoga z’inkorano bivugwa ko ari zo za muteye guhohotera abandi n’umugore we by’umwihariko.

Aganira n’UM– USEKE, Morisi Japheth, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi avuga ko ubwo Habanabakize yavaga mu kabari yageze mu rugo iwe agasanga Uzamukunda, umugore baturanye w’imyaka 43 arimo kuganira na nyina umubyara maze asaba uwo mugore gutaha byihutirwa mu gihe akijijinganya ahita amukubita ifuni mu mutwe.

Agira ati:”Uzamukunda ni umugore baturanye si umugore we, kuko Habanabikize ari ingaragu yasanze aganira na nyina rero amubaza ikimugenza mu gihe atarisobanura ahita umukubita ifuni mu mutwe”.

Morisi avuga ko mu busanzwe Uzamukunda na Habanabakize na kintu gifatika bari basanzwe bapfa usibye ko bakomeje kumuhata ibibazo akavuga hari amagambo ngo yegendaga amuvuga.

Ati:”Yagezaho avuga ko nta kintu bapfaga ngo gusa ntazi ibintu bya mufashe kugira ngo ahohotere uyu mugore”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Uzamukunda yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mutenderi ubu aka arimo gukurikiranwa n’abaganga, n’ubwo atarataha ariko ngo hari ikizere cyo gukira vuba agasubira iwe mu rugo.

Supt Christophe Semuhungu, Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ahamagarira abaturage bo muri akage gace kureka kunywa inzoga z’inkorano ngo kuko ziteza ibibazo byinshi biro urugomo n’ubujura.

Agira ati:”Muri iki gihe Polisi y’igihugu irimo irakangurira abanyarwanda kurwanya ibiyobyabwenge inabasobanurira ububi bwabyo, none hariho abantu nka ba Habanabakize bavuniye ibiti mu matwi gusa natwe ntituzabaha amahirwe yo kubangamira umutekano n’amahoro byandi baturarwanda ”.

Habanabakize naramuka ahamwe n’iki cyaha nk’uko ingingo y’148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibivuga azahanishwa igifungo kiri hagati y’amazi atandatu n’imyaka ibiri anatange n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’ibihumbi 500 cyangwa ahanishwe kimwe muri ibi bihano.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Umuhanuzi Magayane ati:”muri icyo gihe umwana ntazizera umubyeyi,n’umuvandimwe ntazizera undi,hazabaho abantu b’inda nini bazarya akaribwa n’akataribwa”ibihe byaba bidusohoreyeho?!

    • Mujye mwizera Yezu Kristu n’ijambo rye yadusigiye. Magayane se ni nde? Abahanuzi b’ibinyoma.
      Muzababwirwa n’uko bahanura gusa ibyago (imfu, ibyorezo, imiyaga, etc), kuko aribyo bikunze kubaho/kugaragara bityo bigatuma batibeshya bakizerwa n’abemeragato.

      • Amena!!!

        • Abapfumu nabakozi ba Shitani ariko bagerageza kwigira nkabamarayika beza nkuko tubisoma mu bikorinto ba 2 igice cya 11 umurongo wa 14 nuwa 15 kandi twibuke yuko na Yesu yahanuye ibintu byinshi bibi bizaba muminsi yimperuka isomere Matayo 24 hafi yose!!!!!

  • Hakwiye ibihano bikarishye kandi mu ruhame kuri aba bantu bica abandi cg babahohotera,cg habe hashubijweho igihano cy’urupfu nk’imyaka 2 naho ubundi birakabije kandi inzego z’umutekano ntako ziba zitagize ngo zikumire ibi byaha.

  • Nifuzaga kunganira Min, nanjye ntago nemera abo bapfumu kuko nabakozi ba Shitani!! ariko bagerageza kwigana abamarayika beza!!!(ABIKORINTO BA 2 IGICE CYA II UMURONGO WA 14 NA 15!! namwibutsaga kandi yuko Matayo igice cya 24 cyose YESU yahanuye ibintu bibi bizaba muminsi yimperuka!!!

  • @Mim, Magayane ni umuhanuzi uzwi cyane mu Rwanda kubera indagu ze zashyizwe ahagaragara kuva 1978, kandi ibyo yaraguye byose byarabaye. Ingero nke: 1. Guhunga kwa Kanyarengwe akazatahuka ayobowe umutwe w’abarwanyi; 2. Urupfu rwa Habyarimana. Iyo abumvise indagu ze bajinjinganyaga ntibazemere, yahitaga abaha ikimenyetso kizaba vuba. Ari muri prison ya Ruhengeri, yaraguye ko directeur wayo Cyarahani azabasangamo bagafunganwa. Ati ikimenyetso ni ihene igiye kwinjira muri gereza ku manywa y’ihangu. Ntibwakeye kabiri, abanyururu bumva ihene mu masafuriya yo mu gikoni batamenye igihe yinjiriye. Cyarahani ntibyatinze arafungwa ashinjwa kunyereza umutungo wa gereza. Banze kwemera urupfu rwa Kinani, ati ikimenyetso, inka zizakora imyigaragambyo mu mujyi wa Kigali, imihanda yuzure amase! Byarabaye muri 1992. Umugabo wari ufite umushinga w’ubworozi, yarazishoreye arazizana azisiga hariya kuri rond point nkuru ya Kigali, bitewe n’uko BRD yamwishyuzaga amafr yamugurije atayafite. Inka zamaze igihe zizerera mu mujyi ziragiwe n’abajandarume, imihanda yuzura amase yazo. Magayane atanga ikindi kimenyetso ko indagu ze ari ukuri, ati muri Kigali, igiti cy’inganzamarumbo kigiye kuma gihagaze kandi atari inkuba igikubise. Bukeye igiti kinini cyari ku Muhima hariya kwa Kabuga, cyari cyararitsemo inyoni nyinshi, kiruma bose babireba! Ahaaa…! Magayane w’i Gatonde, Ruhengeri, yari umuhanuzi ukomeye!

Comments are closed.

en_USEnglish