Digiqole ad

Kabgayi: ICK yiteguye gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK, buratangaza ko bashaka kubaka igihugu bubinyujije mu kuzamura ubumenyi, bunatanga inyigisho zitandukanye zirebana n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu muhango wo kwibuka muri ICK
Mu muhango wo kwibuka muri ICK

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata ubwo iri shuri ryifatanyije n’ abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abayobozi ndetse n’ abanyeshuri bo muri iri shuri bifatanyije n’ inzego zitandukanye z’ igihugu ndetse n’ abaturiye iri shuri muri iki gikorwa.

Igikorwa cyatangijwe n’ urugendo rwatangiriye ku rwibutso rwa Kabgayi ahashyinguwe inzirakarengane zazize Jenoside rugana kuri iri shuri aho imihango yakomereje, aha, abahagarariye inzego zitandukanye mu gihugu nk’ uhagarariye AERG, visi perezida wa Ibuka ndetse n’ uwaje ahagarariye CNLG ku rwego rw’ igihugu ari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango nabo bari baje kwifatanya na ICK kwibuka.

Ubutumwa bwagiye butangwa bwagiye bugaruka ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti: ” Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 duharanira kwigira”, umuyobozi w’ iri shuri, Padiri Kagabo Vincent yashimiye abaje kwifatanya nabo muri uyu muhango anagaragaza uruhare iri shuri rifite mu guharanira ubumwe n’ ubwiyunge nyuma y’ amarorerwa yabaye mu Rwanda.

Yagize ati: ” Mu ntego zacu nk’ ishuri rya Kiliziya Gatolika, usibye no kuzamura ubumenyi, tugomba no kubaka igihugu cyacu tubinyujije mu nyigisho zitandukanye zigamije ubumwe n’ ubwiyunge nyuma y’ icuraburindi twanyuzemo nk’ abanyarwanda”.

Mu rugendo rwabanjirije umuhango wo kwibuka
Mu rugendo rwabanjirije umuhango wo kwibuka

Visi perezida wa Ibuka waje ayihagarariye, Nkuranga Egide nawe yatanze ubutumwa muri uyu muhango aho yatsindagiye ko ibikorwa nk’ ibi byo kwibuka bizahoraho agira ati : “kwibuka tugomba kubikomeraho kuko bidufasha guha agaciro abacu, ikindi kandi tunabikuramo isomo duharanira ko bitazongera kuba ukundi”.

Yarangije ashimira abitabiriye umuhango ndetse anemeza ko kuba baje ari ikimenyetso cya mbere cyo kwigira nk’ uko insanganyamatsiko y’ uyu mwaka ibivuga.

Mu gusoza iki gikorwa, umushyitsi mukuru Ndahigwa Jean Louis wari uhagarariye CNLG ku rwego rw’ igihugu yemeje ko ibikorwa nk’ ibi byo kwibuka, bireba abanyarwanda bose muri rusange.

Yagize ati :” Ibikorwa nk’ ibi tugomba kubigira ibyacu, kuko ingaruka zageze ku munyarwanda wese yaba uwiciwe by’ umwihariko ndetse n’ uwishe, akaba ari nayo mpamvu byashyizwe ku nzego z’ umudugudu kugira ngo buri wese abyibonemo, ikindi kandi aya mahano yagwiririye u Rwanda yakozwe n’ abanyarwanda ndetse anakorerwa abanyarwanda ntazasubire ”.

Ndahigwa yashimiye ubuyobozi bwa ICK ku musanzu wo guharanira ubumwe n’ ubwiyunge bugutanga, n’ ubwo ryashinzwe nyuma y’ amahano yagwiririye u Rwanda.

Abayobozi ba IC bashyira indabo ku rwibutso
Egide Nkuranga wari uhagarariye IBUKA ashyira indabo ku rwibutso

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM

en_USEnglish