Digiqole ad

Icyiza kuri Congo ni na cyo cyiza ku Rwanda – Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuga ko u Rwanda rufite umuhate wo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere muri rusange ngo kuko icyiza kuri Congo Kinshasa aba ari na cyo cyiza ku Rwanda.

Mushikiwabo na Mary Robison, iyi ntuma ivuga ko bagomba gushya byimazeyo imitwe yitwajwe ibirwanisho muri kariya gace
Mushikiwabo na Mary Robison. Iyi ntuma ivuga ko bagomba guhashya byimazeyo imitwe y’amako yose yitwaje ibirwanisho muri kariya gace

Ibi Mushikiwabo yabivuza ku munsi w’ejo ubwo yari yakiriye intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’ibiyaga bigari Mary Robinson, aho ibiganiro byabo byibanze ahanini ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aheruka gushyirwaho umukono n’ibihugu 11, i Addis abba muri Gashyantare uyu mwaka agamije guhosha intambara ziri mu gihugu cya Congo kinshasa nk’uko urubuga rwa MINADEF dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rufite umuhate mu kugarura amahoro muri Congo ndetse no mu karere kose muri rusange.

Agira ati:”icyiza kuri Congo ni cyo cyiza ku Rwanda ndetse no ku karere muri rusange , tuzafatanya n’umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri iki gikorwa gushyira mu ngiro aya masezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo”.

Mary Robinson we yavuze ko uruhare rwe ari ugushishikariza ibihugu byasinye aya masezerano kuyashyira mu bikorwa vuba, akaba ariyo mpamvu ari kugirana ibiganiro n’ibihugu byayashyizeho umukono.

Agira ati:”Ibi biradusaba ubufatanye buhoraro bwa buri gihugu cyashyize umukono kuri aya masezerano, kugira ngo dushyire mu bikorwa intego twiyemeje”.

Robinson yakomeje avuga ko we nk’intuma ya LONI azibanda ku kuvugira abantu bakomeje gukorwaho n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo aho ngo yizeye ko ubu bufatanye buzabagarurira icyizere.

Ubufatanye ku masezerano yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bwashyizweho umukono tariki ya 24 Gashyantare 2013. Ibihugu byayashyizeho umukoni ni bya Angola, Burundi, Afurika yo hagati, Congo, DRC, Afurika y’epfo , Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Tanzania, Zambia n’u Rwanda .

Robison ari mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri aho nyuma yo gusura u Rwanda azerekeza muri Congo Kinshasa, akanakomeza kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byayashyizeho umukono, nka Uganda, Burundi, Afirika y’epfo na Ethiopia.

Uyu mugore yagizwe intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari n’akanama ka LONI gashinzwe umutekano kuwa 18 Werurwe 2013.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • DRC, Rwanda, Uganda, na Uburundi, twese turi abavandimwe, nta kintu twari dukwiye kwirengagiza, mu gihe kibangamiye umutekano w’ibihugu byombi. Twese rero twari dukwiye gufatanya tugafasha bagenzi bacu b’aba nyekongo kugarura amahoro mu gihugu cyab.

  • Nibyo intumwa nkizingizi zifite inararibonye zirakenewe muri iki kibazo cya RDC.ariko mbona KABILA akwiye kureba ndetse agashishoza ku ngaruka z’intambara atarinze ngo amahanga umukemurire ikibazo.ndumva RDC nayo tugomba kuyifuriza guharanira KWIGIRA.murakoze!!!!

  • RDC n’uRwanda nubundi ni ibihugu byahoze bibana kuva kera. Navutse nunva hari akaririmbo baririmba ngo “Umubano, w’uRwanda na Zaire, si uwanone, n’ubu tubanye neza……”! Ibyo byose bimpamiriza rero ko dufitanye umubano wihariye kuva kera, no kuba twabafasha guca mu nzira nziza, ntibyazatunanira.

  • Kohereza ingabo za UN muri DRC ubundi ntacyo bimaze, kuko na mbere hose zarahaje, zagiye n’ahandi henshi, kandi ntacyo byagiye bikemura ku buryo bufatika. Ahubwo byaba byiza bagiye bohereza abantu nk’aba bakaza gufatanya n’abanye Congo bakabagira inama kuko bo baturusha ubunararibonye mu bibazo bitandukanye.

  • Nibyiza ko UN igaragaza uruhare rwayo,ariko uyu munyabwenge yitonde kandi ashishoze kugirango amenye imizi y’ikibazo.

  • Louise, wambaye neza kweli!!!

  • congo nabavandimwe bacu nku rwanda hari bashiki bacu, nabasaza bacu, ntakibi twabifuriza dufatanye mwiterambere.

Comments are closed.

en_USEnglish