Digiqole ad

Los Angeles: Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda rizamurwa n’imiyoborere myiza

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yatanze ikiganiro ku ishomari ry’Afurika n’iry’u Rwanda muri rusange muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Los Angeles aho yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda ryazamuwe n’imiyoborerere myiza ndetse no gukorera mu mucyo.

Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame.

Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yavuze ko kubahiriza amategeko kw’abanyagihugu n’impinduka z’imbere mu gihugu no gufatanya n’ibindi bihugu biri mu karere kamwe n’u Rwanda biri mu mu byazamuye ishoramari mu Rwanda .

Ubwo yatangaga iki kiganiro kuri uyu wa 29 Mata 2013 Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Bill Gates washinze sosiyete ya Microsoft na Michael Milken washinze Ikigo cy’ubushakashatsi cya Milken Institute ari nacyo cyakiriye iyi nama.

Iyi nama yatangiye kuwa 28 Mata 2013, iteraniyemo abayobozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, aho barimo gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye byugarije Isi. Ni ku nshuro yayo ya 16 iteranye ikabaza isozwa kuri uyu wa Mbere Gicurasi 2013.

Mu bantu bitabiriye ibiganiro barimo, umuherwe wa mbere ku Isi Carlos Slim, abayobozi banyuranye bo mu mitwe yombi ya Kongere ya Amerika, bamwe mu bagiye bahabwa ibihembo byitiriwe Nobel, abayobozi b’amasosiyete akomeye ku isi, na bimwe mu bigo by’ishoramari bikomeye cyane ku isi.

Avuga ko iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha imiyoborere myiza.
Avuga ko iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha imiyoborere myiza.
Bamuhanze amaso bumva uburyo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi bitandukanye.
Bamuhanze amaso bumva uburyo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi bitandukanye.
Abitabiriye inama bakurikije ijambo rya Perezida Kagame.
Abitabiriye inama bakurikije ijambo rya Perezida Kagame.
Abitabiriye inama barimo kubaza umukuru w'igihugu ibibazo.
Abitabiriye inama barimo kubaza umukuru w’igihugu ibibazo.
Ambasaderi wa Indonesia muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika abaza Perezida Kagame ibibazo.
Ambasaderi wa Indonesia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abaza Perezida Kagame ibibazo.
Abayobozi batandukanye bashimira Paul Kagame n'abanyarwanda muri rusange aho bageze bubaka u Rwanda
Abayobozi batandukanye bashimira Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange aho bageze bubaka u Rwanda
Perezida Kagame hamwe na Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza.
Perezida Kagame hamwe na Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.
Buri wese aba ashaka kumenya uburyo u Rwanda rwateye imbere. Perezida Kagame nawe ntazuyaza mu kubaha ibisobanuro byimbitse.
Buri wese aba ashaka kumenya uburyo u Rwanda rwateye imbere. Perezida Kagame nawe ntazuyaza mu kubaha ibisobanuro byimbitse.

Photos: PPU

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • you are my president,role model,etc!

  • Viva Rwanda, Viva abanyarwanda, viva kagame wacu

  • thanks alot for our representative(umusaza
    )

  • Abenshi bamenye uRwanda muri 1994,rurimo gusibangana ku ikarita y’isi,nyuma yaho ntibiyunvishaga ko dushobora kongera kuvamo igihugu,noneho tukaba n’igihugu kimeze nk’uko tumeze ubu,niyo mpanvu hari abunva ibibera mu rwanda bakunva ari nk’inzozi cg umugani.

  • Aho ndihose nsigaye kuba umunyarwanda ari ishema bitewe n’uko isura yaturangaga mu myaka ishize isigaye yarasibanganye tukaba dusigaye tubonwamo ikitegererezo k’iterambere.

  • Nyamara n’ubwo yageze ku butegetsi mu bihe bikomereye i gihugu n’abanyarwanda, mu bibazo by’inzitane byakuruwe na Génoside yakorewe abatutsi, uyu mugabo abaye indashyikirwa mu ba PEREZIDA BAYOBOYE U RWANDA;
    WABISHAKA UTABISHAKA, ukuri ni uko, amateka kandi azabigaragaza.

  • imiyoborere myiza ni iki mu by’ukuri????
    Ni abayobozi bacyeye, bagendera mu modoka zihenze mu gihe abo bayobora nta na mutuelle de sante???
    Ni abayobozi bubaka za ministeres z’ibirahure barumuna babo babuze minerval??
    Ni abayobozi basenya amashuri bakubakamo amaduka, (ETO MUHIMA)??
    Ni imiyoborere ikurura ishoramali rimeze nka Kigali Convention center, ridatanga akazi, ritagaragaza inyungu rusange zirambye? Aho kuzana inganda zitanga akazi gahoraho kdi ko mu nzego zose.

    Ishoramali riri ku ruhe rwego muri rusange? Ese rifitiye abaturage akamaro? Ese riduteza imbere mu bwenge ku buryo tuzagera igihe cyo kwigira, cg yuzahora dukeneye aba experts bariherekeje baje guhembwa akayabo yose akisubirirayo?? Ese ireme ry’uburezi bwacu rirabitwemerera, ko ariwo musingi, cg twubakiye ku mucanga???

    • Ese kuri wowe wumva wayoborwa n’abayobozi basa bate? niba udashaka ko baba basaneza? ukwiye kumenya ko izo ministeri z’ibirahure bubaka atari amazu yabo bwite yoguturamo ejo cg ejo bundi nawe cg mwenewanyu mwayabamo abayobozi kandi nambere ababaga muri izo za nyakatsi z’inyubako ngo niza ministeri ntacyo bari barigejejeho uretse ubusambo n’ubugome ndetse nizo mutuelle ntazo bari bafite kandi n’ubushomeri bwari bwose.think twice be4 u react.rata congz mzee wacu tukuri inyuma mpaka mayisha.

  • Ese ko Kagame agenda cyane muri USA,kuki nta na rimwe yigeze agaragara yakiriwe na NYAKUBAHWA Perezida OBAMA nka mugenzi we?

    • Niba ushaka igisubizo soma hano…Karangwa ugomba kumenya ko Kagame yakirwa n’abaruta Obama kure cyane! Think twice.

      http://www.hauteliving.com/2013/04/international-power-players-descend-on-the-beverly-hilton-for-3-day-milken-global-conference/354542/

    • abaruta Obama ni bande??? Ko ari prezida mugenzi we? Abacuruzi ni indi classe yindi, guhorana nabo ni byiza ariko se??? Ibisa birasabirana…

    • No pls kiriya gihugu ni ayandi mahanga! ntibivuga ko igihe cyose Perezida igiyeyo agomba kwakirwa na mugenzi. Kiretse aricyo kimujyanye bafitanye gahunda sinon Nyakubahwa Kagame aba ajyanywe no kuganira n’abashoramari, n’abandi bantu bibikomerezwa kwisi!!

  • you are so good and smart always turikumwe

  • Nyiraburyohe nimba aba mu Rwanda arambabaje cyane Master plan uzicyo imaze? niba ubamurwanda warukwiye kujyanwa i Mutobo kabisa

  • Iryo terambere turirimba twayura ubanza ari amarenga.

Comments are closed.

en_USEnglish