Digiqole ad

Nyanza: Abahagarariye ‘Community policing’ bahawe telefoni

Minisiteri y’Umutekano yageneye abahagarariye abashinzwe kubungabunga umutekano mu giturage ’community policing’ mu karere ka nyanza telefoni 25 mu rwego rwo kuborohereza akazi no kugira ngo bajye batangira amakuru igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Murenzi Abdalla ashyikiriza umuyobozi w'UMurenge wa Busasamana telefoni
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdalla ashyikiriza umuyobozi w’UMurenge wa Busasamana telefoni

Buri Murenge ugize aka Karere wagenewe telefoni ebyiri usibye Umurenge wa Kibirizi n’uwa ntyazo byahawe telefoni zigendanwa esheshatu kubera imiterere y’iyi mirenge no kuba ari yo ikunze kurangwamo ibyaha bitandukanye nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyakozwe ubwo aka karere kari mu nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2013, barebera hamwe uko umutekano wari wifashe muri aka ka nyanza mu kwezi gushize.

Izi telefoni zitanzwe ziyongereye ku zindi 900 Polisi y’igihugu yari yaratanze mu duce dutandukanye tw’igihugu mu rwego rwo kwihutisha ihererekanya ry’amakuru mu gucunga umutekano.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish