Digiqole ad

Abashaka gukora ibizamini ku mpushya zo gutwara ibinyabiziga imiryango irafunguye

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirakangurira abanyarwanda bose bifuza impushya z’agatenyo n’izaburundu ko hateganyijwe ibizamini tariki ya 13 Gicurasi kandi ko imiryango ifunguye.

abakora

Supt Ndushabandi Marie Jean ,umuvugizi w’iri shami avuga ko mu mujyi wa Kigali ibizamini bizatangira gukorwa tariki ya 13 Gicurasi 2013 .

Agira ati:”Abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga mu byiciro bitandukanye bashobora gutangira kwiyangisha banyuze ku murongo wa interinete , mbere y’uko umurongo ufungwa kuwa 3 Gicurasi ”.

Motorcycle driving testSupt Ndushabandi avuga ko abazakora ibizamini byagateganyo bazohereza ubutumwa bugufi bugizwe na nimero y’indangamuntu bagasiga akanya bakandika Akarere bifuza gukoreramo bagasiga akanya bakandika inyuguti ya P bagasiga kanya bakandika umubare zero ubundi bakohereza kuri 3126.

Naho abashaka kwiyandikisha ku mpushya za burundu bo bazohereza ubutumwa bugufi burimo nimero ndangamuntu basigaye akanya bandike Akarere bifuza gukoreramo basige akanya bandike urwego rw’uruhushyabashaka basige akanya bandike imibare y’uruhushya babonye mbere ubundi bohereze kuri 3126.

I Kigali ibizamini bizabera kuri sitade Amahoro i Remera, sitade ya Nyamirambo n’ i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Supt Ndushabandi arakangurira abifuza gukora ibizamini kwiyandikisha no kwishyurira igihe kugira ngo batazahura n’ikibazo cyo gukererwa ikizamini.

Gukora ikizamini cy’uruhushya rwagateganyo bisaba kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu naho kugorera urwa burundu bigasaba kwishyura amafaranga ibihumbi 10.

Avuga ko gukopera ku kizamini cyo kwandika , bituma ikizamini cyawe giteshwa agaciro, naho ku mpushya za burundu ho ngo n’icyaha gihanwa n’amatakego.

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Kuri categorie ya A; ntabwo bari kuzitanga kuko nanashubijeho demarrage kandi bakagorana. Ntiwasobanura ukuntu Ngoma hari hiyandikishije abasaga 95 muri auto ecole maze hagatsinda umuntu umwe gusa! ku kizamini cyakozwe le 29/04/2013. Ahubwo mwe abanyamakuru mwongere mutubarize, niba permis zari zikenewe zarabonetse two gukomeza guta umwanya wacu!no gutakaza utwacu ngo turashaka permi tutazabona!

  • polisi itanga servise mbi mu gukosoraibizamini by impushya zagateganyo.urugero batanga MCQ(choix multiple) twataha tugakora verification y ibyo twakoze tugasanga twabitsinze cg twashubije bimwe turi benshi ariko ukazasanga bamwe baratsinze abandi bakihanukira ngo wagize abiri!!!!!! naho agahomamunwa nuko usanga baguhaye amanota y ibice Ex. 10.5 cg 11 kandi ikibazo kiba gifite amanota abiri cg zeru. Nibamenye ko mubajya gukora ibizamini by impushya harimo benshi baminuje bityo bamenye ko izo results batanga zihita zigaragaza imikosorere yabo. Service nziza ni iterambere ry igihugu>

    • ntawe ujya yemera ko yatsinzwe,burigihe usanga uwatsinzwe ashaka impanvu zimurengerauko yaba yakozekose.

  • rwose biraboneye ibyo wavuze wabeshye kuko nawe bajya baha amanota 10.5 cg 11 nta manota yigiharwe abamo kandi iyo wumva wakoze neza examen yawe hanyuma byasohoka ugasanga utaratsinze ujya kubaza kuri traffic bakakwereka urupapuro rwawe ukanyurwa. rwose jye byambayeho nsanga nabonye amanota 12 kandi nasanze aribyo rwose.

  • Njye ngaya uku gukoresha ibizamini bya buri munsi kandi n’abatsinze mbere ya hose batabakemurira ibibazo ngo bive mu nzira babone kwiteza ibindi. nk’ubu maze amezi atandatu yose niruka kuri permit yanjye sinyibone ngo mbe nabasha no kuba nakongera ubwo hagiye kwiyongeramo n’abandi noneho umuntu ajye ajya kuri Traffic usange ibibazo ari uruvunganzoka.

  • Amanotate y’abakoze mukwa 06 Kuwa22/2015 barbiturate gute? Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish