Digiqole ad

Kirehe: Umugore yatemaguye undi

Mukangango Domitira, Umugore w’imyaka 36 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye ho mu karere akurikiranyweho gutema umugore mugenzi we, Mukantaganzwa Mariyana ufite imyaka 45 amuziza gusambana n’umugabo we.

yamutemye imihoro umunani
Yamutemye inshuro munani n’umuhoro

Mukangango utuye mu Mudugudu wa Kabuye, Umurenge wa Mpanga Akarere ka Kirehe yatemye uyu mugore kuwa 30 Mata 2013 nyuma yo gusanga aryamanye n’umugabo we.

Uyu mugore ngo yari asanzwe agenda muri uru rugo azanywe no gupagasa, yarabahingiraga bakamuba amafaranga nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bubitangaza.

Gusa Mukantagazwa yaje kugirana ubucuti n’umugabo wa Mukangano batangira gukurura amakimbirane kugeza ubwo Mukangango yafataga umwanzuro wo kwahukana akava mu rugo.

Ubwo yagarukaga mu mpera z’icyumweru gishije Mukangango ngo yasanze Mukantaganzwa aryamanye n’umugabo we bimutera umujinya ariko ntiyagira icyo akora kuko atari kubashobora bombi, maze mu gitondo cyo kuwa kabiri afata umwanzuro wo gutemagura mukeba we akoresheje umuhoro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mpanga butangaza ko kuri ubu Mukantaganzwa arwariye mu bitaro bya Kirehe aho yoherejweyo n’ikigo nderabuzima cya Kabuye yajyanywemo amaze gutemwa.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BIRAGOYE KWIHANGANIRA UMUNTU USANGANYE N;UMUGABO WAWE.GUSA SIWO MUTI WO GUTEMANA

  • ariwowe wabigenzute
    numujinya yagize kukobamutwariye umugabo kandi bakabikora areba

  • ni byiza uko uwo mugore atapfuye. Imana yakinze akaboko. byibuze nakira azaba afite ikashe ko atwara abagabo ba banid. Ese bagiye bashaka ababo?

  • umugabo ni imfizi.
    Uriya mugore watemanya azahanwe by’intangarugero.

  • Ariko ubundi umugabo ujya gusambana n’undi mugore kandi afite uwe basezeranye aba ashaka iki? Aba yabuze iki se? Njye ntabwo rwose niyumvisha impamvu. Ntabwo se ibyo bintu by’abagore (ndavuga biriya biba munsi y’umukondo)byose biremwe kimwe ? None se umugabo ntiyishima kubera ko asohoye? None se iyo asohoye ku mugore we w’isezerano bitandukaniye he no gusohora ku wundi mugore w’umusambane?

  • Kuki atatemye umugabo we? uyu mugore n’ubwo yakoze bibi ariko aracyakunda uwo mugabo n’ubwo nawe atarobanura igitsina. Ubundi si byiza kukirobanura!!!

  • Erega ucyenze rimwe ntaba akimaze!abagabo ni bake mureke dusaranganye natwe badushimire aho tutishyikira!none se ababuze abagabo mu manzaganya tuzarware cancer kubera amazi yaduhezemo?nimumbwire namwe!

  • Yewe Gutemana Biragora n’utaryamanye n’umugabo we yamutema da!ahubwo nafungurwa ni ukumubona ugahunga ashobora gusitara umujinya ukaza akakurangiza

  • Nta bwenge buba munsi y’umukanadara!!!!!

  • ibintu byaracitse

Comments are closed.

en_USEnglish