EWSA irashaka ubwigenge kugira ngo ikemure ibibazo ifite

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, amashanyarazi, isuku n’isukura ‘EWSA’ buravuga ko iki kigo gikeneye ubwigenge kugira ngo kibashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe gihura na byo kuko ngo inzira ndende banyuramo basaba uburenganzira bwo gutanga amasoko no kwinjiza abakozi zibadindiza cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ikigo. Ntare KARITANYI Umuyobozi wa EWSA avuga ko […]Irambuye

Lokua Kanza yagaye umuzingo Ben Kayiranga yari amaze imyaka itatu

Nyuma y’imyaka itatu umuhanzi Ben Kayiranga utuye mu gihugu cy’Ubufaransa ategura umuzingo(album) mushya yari yise “Ntunsige”afatanije na Producer Pastor P, uyu muzingo waje gushyikirizwa Lokua Kanza kugira ngo awutere inkunga usohoke, arawugaya avuga ko atawushyira ku isoko kuko utari ku rwego awifuzaho ahubwo asaba ko wasubirwamo ukazasohoka umwaka utaha. Mu kiganiro Ben Kayiranga yagiranye n’itangazamakuru […]Irambuye

‘SurVivantes’ igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside kigiye kujya ahagaragara

Umunyamakuru w’umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ahanini byibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ubwiyunge, Laure de Vulpian aritegura kumurika ku mugaragaro igitabo yise” SurVivantes”gikubiyemo ubuhamya bw’Abarokotse cyane cyane abo mu Bisesero. uyu muhango uteganijwe tariki 24, Gicurasi mu bubiko bw’ibitabo bwa Souâd Belhaddad (librairie Souâd Belhaddad), kikaba cyaranditswe ahanini hashingiwe ku buhamya bw’Abarokotse Jenoside […]Irambuye

22 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibiyobyabwenge

Mu mukwabo w’iminsi itatu polisi y’igihugu ihereutse gukora yataye muri yombi abantu 22 bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwe mu minsi itatu polisi y’igihugu yari imaze iri mu mukwabu wo guta muri yombi abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge. Muri iki gikorwa polisi y’igihugu yafashe udufuka 3180 […]Irambuye

Nta muhanzi mpuzamahanga uzaza gusoza PGGSS III

Ku nshuro ya gatatu y’irushanwa Primus Guma Super Star nta muhanzi mpuzamahanga uzaza kurisoza nk’uko byagenze mu marushanwa abiri yabanje ahubwo amafaranga yari kuzahembwa azongerwa kuyuzegukana umwanya wa mbere n’abandi bane bazamukurikira. Ibi byavuye mu nama yahuje abahanzi barimo guhatana muri iri rushanwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ebyiri Gicurasi 2013 , […]Irambuye

Rulindo :Imvura idasanzwe yishe abantu 8 abandi barakomereka

Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/5/2013 mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Rulindo yahitanye abantu umunani abandi barakomereka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo avuga ko iyi mvura yateje inkangu no kuriduka kw’imisozi yasize ihitanye abantu umunani ariko imibare ikaba ishobora kuza guhinduka. Ubuyobozi bw’aka Karere kandi buvuga ko kuri ubu […]Irambuye

Babiri batawe muri yombi bakurikiranywe ho gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’igihugu yataye muri yombi Habumugisha Moise w’imyaka 33 y’amavuko na Nsabiamana bakurikiranyweho gutunga no gucuruza amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 394. Aba bagabo bombi bafatiwe mu duce dutandukanye, kuko Habumugisha yafatiwe mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza tariki ya mbere Gicurasi afite amafaranga y’amiganano agera kubihumbi 244 inoti 14 za bibiri […]Irambuye

Umuhanzi Edouce yahenzwe na video kuva yatangira muzika

Umusore Edouce wamenyekanye cyane muri muzika mu mwaka wa 2011 mu ndirimbo ye yise akandi ku mutima , kugaza n’ubu aho azwi mu ndirimbo nyinshi zagye zikundwa cyane nka Sinakwangaga n’izinda aratangaza ko kuva yatangira muzika bwa mbere yahenzwe no gukora amashusho y’indirimbo.. Kuri ubu uyu muhanzi yakoze video y’indirimbo ye nshya iherute kujya hanze […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 19 atumva ubu yatangiye kumva

Nyirangare Emerita umukecuru w’imyaka 87 utuye Murenge wa Tumba Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo araravuga ko nyuma yo kumara imyaka igera kuri 19 atumva ubu yatangiye kumva. Ibi uyu mukecuru ngo arabikesha ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byatangije gahunda nshya yo kuvura ababana n’ubumuga bwo kutumva yitwa ‘Audiology center’, aho bamuha akuma kazafasha […]Irambuye

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yerekeje i Bujumbura mu gitaramo

Ku saha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo umuhanzikazi Liliane Kabaganza yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yerekeza i Bujumbura mu mu Murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi aho yatumiwe mu gitaramo kiri bubere mu rusengero rwa Zion Temple. Nk’uko yabidutangarije mbere yo guhaguruka gato, yavuze ko yerekeje i Burundi ku butumire bw’urusengero Zion Temple aho […]Irambuye

en_USEnglish