Digiqole ad

Rwinkwavu: Abayapani beretse abaturage uko bakwirinda umwanda

Abakoranabushake b’umushinga w’Abayapani JICA ishami rishinzwe isuku n’isukura ry’amazi mu Rwanda batangiye ubukangurambaga bugamije kongera urwego rw’isuku mu baturage. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2013 abaturage ba Rwinkwavu muri Kayonza beretswe uburyo bunyuranye bwo kugira isuku y’ibiganza n’iy’amazi bavoma.

Nyiramwiza (uwo Muyapani) arereka umuturage uko bakaraba intoki neza
Nyiramwiza (uwo Muyapani) arereka umuturage uko bakaraba intoki neza

Nk’uko bivugwa n’umwe mu bateguye icyo gikorwa Mio Kurokawa ngo bigaragara ko hirya no hino mu byaro byo mu Rwanda hakiri isuku nke. Iyi gahunda ikaba igamije kongera isuku harwanywa indwara ziterwa n’umwanda.

Uyu mukoranabushake wahawe akazina ka Nyiramwiza yabwiye Umuseke.com ko bagamije kwigisha isuku bibanda ku bakiri bato kugira ngo isuku izarusheho kuba umuco mu Banyarwanda.

Kurokawa ati :“Kwigisha abana twabihisemo kuko abana nibo bazavamo ababyeyi, kwigisha abana ni ukwigisha igihugu ubu n’ejo hazaza”.

Abaturage bo mu tugari twa Nkondo na Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, babwiwe akamaro ko gukaraba inkoki bakoresheje amazi meza n’isabune.

Gukaraba intoki ntabwo ngo bikorwa gutyo gusa kuko ngo bifite ibice bigera ku munani bicamo kugira ngo inkoki n’ikiganza bibe bikeye neza.

Ukaraba ikiganza agomba kugitosa, akagisiga isabune, akayiretesha akoresheje ibiganza byombi, nyuma akoza hagati y’intoki, agashima n’inzara mu kiganza, ndetse agomba kureba niba nta mwanda uri mu nzara akawukuramo, nyuma akoza neza ibiganza byose no haruguru nyuma akihanaguza agatambaro gafite isuku kumutse.

Ubu buryo bukaba aribwo bushobora gufasha buri wese cyane cyane abana, kurwanya indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo munda n’impiswi kandi bukaba budahenze.

Gukaraba inkoki biba byiza cyane umuntu avuye mu bwiherero, agiye cyangwa amaze kurya ariko cyane cyane ababyeyi bakaba basabwa gukaraba mbere yo konsa abana.

Ibyuma bibaha amazi ngo bagomba kuyakoresha neza mu kwirinda isuku
Ibyuma bibaha amazi, bagomba gukoresha neza mu kwirinda umwanda

Abaturage baneretswe uko ibivomesho nk’amajerekani bishobora kozwa hifashishijwe utubuye duto n’ibibabi by’ibyatsi bisanzwe n’amazi. Akenshi usanga abaturage bavoma amazi meza akanduzwa n’umwanda w’ibyo bavomeyemo nk’uko byavuzwe na Shinya Sakurai (bahimbye Munyakazi) umwe mu bakorana bushake b’Abayapani.

Ibi byose aba bayapani bavuga ko mu Rwanda bisanzwe bikorwa ariko ko bitegereje bagasanga bikorwa nabi ariyo mpamvu batangije iyo gahunda yo kubigisha uko bikorwa neza.

Umushinga JICA (Japan International Cooperative Agency) ukaba warabashije kubakira abaturage ba Rwinkwavu n’abo mu duce dutandukanye tw’Iburasirazuba uburyo bwo kuvoma amazi meza babanje gupomba (hand pumps) bugera kuri 15 muri rusange. Abaturage barasabwa kubufata neza kuko akenshi abana babwicundaho nk’uko byagaragajwe.

Abenshi mu baturage biyemeje ko bazakora ibishoboka bagakurikiza ubumenyi bagejejweho.

Kanyankore Bernard umwe mu baturage ba Rwinkwavu ati: “Twari dusanzwe tubikora ariko ubu tubonye ubundi buryo tugomba koga neza intoki twirinda umwanda”.

Imibare yo mu gitabo cya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda’ Demographic and Health Survey 2010′, igaragazako indwara z’umwanda zikiri mu zihitana abana benshi bari mu nsi y’imyaka itanu. Iki gitabo kandi kerekana ko mu byaro 10% by’ingo arizo zifite ahantu ho gukarabira n’aho mu mujyi izo ngo ni 13% gusa. Nyamara ahenshi bene aha nta mazi ahoraho ahaba cyangwa nta sabune ihaba.

Abana bo mu kagari ka Nkondo barabwirwa ibyiza byo gukaraba intoki
Abana bo mu kagari ka Nkondo barabwirwa ibyiza byo gukaraba intoki
Benshi ngo ntibahanagura intoki nyuma yo gukaraba
Benshi ngo ntibahanagura intoki nyuma yo gukaraba
Sakurai (bise Munyakazi) arerekana uko icyo cyuma gikoreshwa
Sakurai (bise Munyakazi) arerekana uko icyo cyuma gikoreshwa
Amazi ashobora kwanduzwa n'ibyo abana bavomeramo
Amazi ashobora kwanduzwa n’ibyo abana bavomeramo
Aha ni akagezi bita Barage abaturage bavomagamo batarahabwa amazi na JICA
Aha ni akagezi bita Barage abaturage bavomagamo batarahabwa amazi na JICA

Photos/A Eric Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sha mwabantu mwe, abanyafrika turagowe pe! Ubu koko tuzigishwe isuku n’abanyamahanga nkaho twebwe tutabyishoborera. Mujye mureka twemere rero dusuzugurwe. Ndanashimira abo batera nkunga baje gufasha abutura Rwanda. ALUTA CONTINUA!!

  • abanyafurika we kugera naho umuyapani ava iwabo akaza kwigisha gukura inoko haryaz ngo ibyo biyobozi bingana umuhuri bikora iki?

  • Turashima iyi inkuru ariko mukosore kuri iyi nteruro.

    “Ibyuma bibaha amazi ngo bagomba kuyakoresha neza mu kwirinda isuku”

    Ntabwo abanyarwanda bakwirinda isuku ahubwo bakwirinda umwanda. Abanyarwanda twese twanga umwanda, kandi isuku irimo iratera imbere mu buryo bushimishije ahubwo twongere imbaraga kugirango tugere aho buri muntu agira umuco w’isuku.

Comments are closed.

en_USEnglish