Digiqole ad

David Nduwimana yashyize ahagaragara Alubumu ye ya kabiri

Mu gihe cy’impeshyi mu buzima bwe, David Nduwimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni bwo akunze kugaragara cyane mu ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize 2012, nibwo Nduwimana yerekanye ku mugaragaro umukunzi we Cassie uvuka mu gihugu cya Austrarilia.

Nduwimana David
Nduwimana David

Kugeza ubu David Nduwimana, yasohoye alubumu ye kabiri yise ‘Yesu ni Inyishu’ ubu ikaba yaragiye ku mugaragaro ndetse inaboneka ku masoko yo mu gihugu cy’u Burundi munsi ya vuba akaba ateganya kuyigeza mu Rwanda.

Uwakoze alubumu ye yose ngo ni Jospin muri studio ya Tanganyika, kuri iyi nshuro akaba atarakoranye na Marc Kibamba cyangwa Dudu bitewe n’uko yahinduye imikorere.

Nduwimana n'umukunzi we
Nduwimana n’umukunzi we

Nduwimama amaze mu mwuga w’uburirirmbyi igihe cy’imyaka 12, Apostle Appollinaire Habonimana akaba ari we wamutoje aranamuzamura dore ko ariwe uyobora umuziki ku rusengero ayobora i Bujumbura rwitwa “Life Center”, akaba akunda injyana ya Anglo-Saxon.

Ahimbazimana mu rusengero
Ahimbaza Imana mu rusengero

‘Yesu ni Inyishu’ niyo alubumu ya kabiri yasohoye ikaba iriho indirimbo 11, na ho alubumu ye ya mbere yitwa ‘Ni wewe nizigira’ yo yari ho indirimbo 10 ikaba yo yaranakorewe amashusho umwaka ushize, DVD yayo ikaba yaragiye hanze i Bujumbura. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu ni nka ‘Ico nifuza’, ‘Mwami ndaje’, ‘Naratoranijwe’n’izindi.

Patrick Kanyamibwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish