Digiqole ad

Amikoro make arabuza Abanyafurika kugura umuti uhangara SIDA

Ubushakashatsi bwakozweku bigendanye n’icyorezo cya SIDA bwakozwe n’igihugu cya Botswana bugaragaza ko kugeza ubu hari umuti witwa ‘Efavirenz’ ugabanya ubukana bw’akagako gatera ku bana bari hagati y’imyaka itatu na 16 kurusha indi ariko ukaba utarimo gukoreshwa ku mugabane w’Afurika kubera ikibazo cy’amikoro.

SIDAUbu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 30 Mata 2013 bwerekana ko umuti ukunze gukoreshwa ku mugabane w’Afurika mu kugabanya ubukana bw’Agakoko gatera SIDA ku bana ari uwitwa ‘Nevirapine’ mu gihe hari undi witwa’Efavirenz’ ukora neza kuwurusha ariko ukaba udakoreshwa cyane kuri uyu mugabane kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Ibi byatangajwe nyuma yo gukora ubushakatsi kuri iyi miti yombi ku bana barenga 800 babana n’ubwandu bagasanga ’Efavirenz’ari wo ukora kurusha indi.

Umuti witwa ‘Nevirapine’ ugura amafaranga make ugereranije n’uwa ‘Efavirenz’ bikaba ngo ari byo bituma udakoreshwa ku mugabane w’Afurika ugaragaraho abana benshi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

DR Dr Robert Gross, umwarimu wungirije mu ishami ry’ubuvuzi ry’ibyorezo muri kaminuza ya Pennsylvanie, avuga ko nyuma y’ubu bushakashatsi hagomba gukorwa inyigo kucyakorwa kugira ngo hagabanywe ibiciro by’uyu muti bigaragara ko ufite ubukana kurusha indi ikoreshwa ku mugabane w’Afurika.

Mu bana miliyoni eshatu babana n’agakoko gatera SIDA 90% babarurirwa muri Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish