Digiqole ad

Abacuruzi bafite impungenge ko imashini bahawe RRA zizabahombya

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata2013, ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro, Rwanda Revenu Authority, cyatangaje ko n’ubwo kimaze gutanga imashini zigera kuri 500 zifashishwa mu bucuruzi bakanigisha uko zikoreshwa ngo bamwe mu bacuruzi ntibarasobanukirwa bihagije ku buryo bakizifiteho impungenge.

indi machineAbacuruzi benshi bo bavuga ko bafite impungenge ko izi mashini zizabahombya kuko badasobanukiwe neza uburyo zikora, kuri iyi ngingo RRA ivuga ko ibi bigaragaza ko abacuruzi bataramenya akamaro kazo.

Ushinzwe ikoreshwa ry’izi mashini Placide Kibogo avuga ko gukoresha izi mashini bizazanira abacuruzi inyungu ndetse n’abishura imisoro na bo bakabyungukiramo.

ubundi bwoko bw'imashini
Ubundi bwoko bw’imashini

Avuga ko kugira ngo iyi gahunda ize, byatewe nuko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu gutanga inyemeza buguzi aho bamwe banyerezaga imisoro ntiberekane inyemezabuguzi zakoreshejwe. (Mu gihe cya Audit)

Agira ati”Hari bantu benshi badatanga za ‘facture’ ku baguzi kandi ibyo binyereza imisoro buri gihe ndetse ari n’abandi bageragezaga guhisha inyemeza buguzi ku byacurujwe ibi byose nibyo byatumye guverinoma ifatanyije na RRA bafashwe ingamba zo gukumira ibibazo byagaragaraga ku misoro y’injiraga mu isanduku ya leta”.

Akomeza avuga ko ibi byanatezaga igihombo ku bacururuzi bitewe n’uko bamwe batanga umusoro abandi ntibawutange bagakoresha bityo abawutanze bakabihomberamo.

Kibogo avuga ko inyungu bazabonamo nka RRA n’uko bazaba bafite uburyo bwo kumenya ibikorwa byabaye ku bacuruzi ndetse no kugabanya magendu.

Ubu buryo si u Rwanda gusa rurimo gutangiza bwatangiyeno gukoreshwa mu bindi bihugu bya baturanyi birimo Tanzania,Kenya na Ethiopie.

Gusa aho u Rwanda rutandukaniye n’ibindi bihugu bitandukanye mu ikoreshwa ry’izi mashini n’uko nko muri Kenya bazikoresha mu kugira ngo bamenye amakuru aho bisaba kohereza yo umukozi akitwaza ka “Memory Card” kugira ngo ajye kuzana amakuru y’ibyakozwe n’umucuruzi.

Mu gihe mu Rwanda ho zikoreshwa kugira ngo zitange amakuru ku bakozi ba RRA batarinze kujya kureba abacuruzi bitewe n’uko iba ifite umurongo wa internet ihuriyeho n’abo kuri RRA.

Inyungu iri muri ibi n’uko umuntu wese ukora muri ubu buryo akora mu mucyo, icyo gihe inyerezwa ry’imisoro rizagabanuka ndetse umusoro w’injiraga mu isanduku ya leta uziyongera.

Ku bantu bashaka gucuruza iyo mashini’ Electronic billing machines’ bashobora kugana RRA kugira ngo zizagenzurwe, kuko ntabwo zizajya zitangwa na RRA yonyine dore ko n’abashaka gushoramo imari mu kuzicuruza imiryango ifunguye nkuko RRA ibitangaza.

Gusa icyo basabwa ni ukuzana izo mashini zikabanza kugenzurwa niba zuzuje ibisabwa baka bashyira ku rubuga rwabo kugira ngo umuntu wese azabagane.

RRA ivuga ko yashyizeho iyi gahunda kugira ngo bizafashe kongera umuco wo gusaba inyemezabuguzi kuko umuco wo gusaba inyemezabuguzi atarinjira mu banyarwanda neza.

Iki kigo kandi kivuga ko mu minsi iri imbere umucuruzi uzerekana ubushake buke bwo gukoresha iyi mashizini azahanwa n’ubwo ibihano bitarashyirwa ahagaragara.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Izi billing machine zishobora kuba zarizwe nabi kuko fagitire zitanga ntabwo igaragaza izina ry’ibicuruzwa byaguzwe ahubwo hagaragara amafaranga yonyine na code y’igicuruzwa nonese murumva ukora accounting y’umuguzi yakwandika ko haguzwe iki kandi kandi kitagaragara kuri fagirire ? Nta nubwo izina ry’umuguzi rijyaho!! Ababa barahawe izi fagitire muzarebe muzambwira !!! Kugirango umenye izina ry’icyaguzwe bomekaho indi fagitire y’intoki cyangwa ya computer!!! Uyu mushinga ukwiye gusubirwamo!!!

    • ibyo siko biri, ziriya machine zifite ubushobozi bwo kwerekana izina ryigicuruzwa, wenda niba warabonye facture kitariho iryo nikosa ry’uwaguhaye Facture! umushinga wize neza cyane!

  • niba abacuruzi batarasobanukirwa uko iyi machine ikora,RRA nikore uko ishoboye itegure amahugurwa yo kwigisha uko iyi machine ikora

  • Niba abacuruzi bafite urwego bahuriramo,nirwegere RRA baganire iki kibazo kibonerwe umuti,kandi iyo hagaragajwe ikibazo mu bucuruzi RRA icyunva vuba kandi ikagishakira umuti.

Comments are closed.

en_USEnglish