Digiqole ad

Alpha Rwirangira yateguye igitaramo yise ‘Alpha Band with VIP’

Mu gihe kingana n’amezi agera kuri 3 ari mu biruhuko mu Rwanda, umuhanzi Alpha Rwirangira yateguye igitaramo cyo gusezera abakunzi be mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika dore ko ariho akurikiranira amasomo y’ibijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo.

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi begukanye TPF inshuro zigera kuri 2 yikurikiranya
Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi begukanye TPF inshuro zigera kuri 2 yikurikiranya

Ubusanzwe uyu muhanzi yajyaga ategura igitaramo ngaruka mwaka cyajyaga kiba ku itariki ya 25 Ukuboza yise ‘Alpha Band with Family’, ubu noneho yateguye icyo yise ‘Alpha Band with VIP’.

Imwe mu mpamvu uyu muhanzi yateguye iki gitaramo akacyita VIP, ngo ni uko mu bindi bitaramo yagiye ategura hari abantu baba biyubashye badakunda kubyitabira. Bityo rero yaje kubibuka bitewe nuko hari benshi bagiye babimusaba.

Mu kiganiro Alpha Rwirangira yagiranye na Umuseke, yatangaje ko yifuza kuba yakorera abakunzi be ibyo bamusabye kurusha kwirebaho cyane ibyo we ashaka.

Yagize ati “Ndi umuhanzi nyarwanda, mu bikorwa byose nkora bya muzika mbikorera igihugu cyanjye, niyo mpamvu rero ngomba kubakorera ibyo bansabye aho kugirango njye nkore ibyo ntekereza.

Kuko udafite abantu bagushyigikiye muri muzika ntacyo wageraho na gito. Niyo mpamvu rero nateguye igitaramo gishobora kuzazamo umuntu wifashije nk’uko abenshi bagiye babinsaba”.

Icyo gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 8 Kanama 2014 muri Serena Hotel. Kwinjira bikazaba ari amafaranga 10.000frw kuri buri muntu guhera i saa kumi z’umugoroba “16h00’”.

Bamwe mu bahanzi bazaza gufatanya na Alpha Rwirangira muri icyo gitaramo, hari Jules Sentore, Jolis Peace, M1, TBB ndetse na Jody.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish