Digiqole ad

Indirimbo ya Chrispin ishobora kwegukana akayabo ka 25.000 USD

Ngabirama Chrispin umuhanzi mu njyana ya Reggae, indirimbo ye yise “Dieu d’Afrique” ishobora kwegukana akayabo ka 25.000 USD mu irushanwa ryitwa “Global Rockstar 2014”. Agera hafi muri miliyoni 17.425.000 frw y’u Rwanda.

Ngabirama Chrispin ushobora kugira amahirwe indirimbo ye ikegukana 25.000 USD.
Ngabirama Chrispin ushobora kugira amahirwe indirimbo ye ikegukana 25.000 USD.

Iri rushanwa ritegurirwa mu gihugu cya Autriche mu mujyi wa Rienna, Ni ku nshuro ya kabiri ribaye kuva ryatangira, akaba ari no ku nshuro ya mbere hagaragayemo indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda.

Global Rockstar ni rimwe mu marushanwa ahurizwamo n’abahanzi bose bo ku migabane yo ku isi. Uburyo Chrispin indirimbo ye yatoranyijwemo, yagiye ku rubuga rwa www.facebook.com/global rockstar ayishyiraho.

Mu kiganiro na Umuseke, Chrispin yatangaje ko intambwe muzika nyarwanda imaze gutera ari intambwe yo kwishimira nk’abahanzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ibi byerekana aho ko abahanzi nyarwanda tudakwiye gucika intege, kuko burya umunyarwanda  yaravuze ngo ‘Inkono ihira igihe’.

Nashyizeho indirimbo yanjye mu bintu ntari natekereje, nyuma nza kubona bayishimye ndetse bayishyira mu ndirimbo zigomba guhatanira kuba indirimbo y’icyumweru.

Nibaza ko indirimbo yanjye iramutse yegukanye kiriya gihembo bitaba ari ishema ryanjye gusa, ahubwo ni n’ishema ry’igihugu.

Bityo rero abahanzi nyarwanda dukomeze kugerageza kwitabira amarushanwa tutitinye kuko niyo nzira gusa yo kumenyekanisha muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga”.

Kuri urwo rubuga ku munsi hakirwa indirimbo zisaga 100 z’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye. Indirimbo “Dieu d’Afrique” ya Chrispin yaje gutoranywa muri izo ndirimbo zose nk’indirimbo ifite ubutumwa bukomeye, mu gihe yatoranywa nk’indirimbo y’icyumweru rero akaba aribwo yagira amahirwe yo kuba yakweguka 25.000 USD.

Ku itariki ya 1 Nzeri 2014 nibwo hazatangazwa indirimbo zahize izindi, bityo mu kwezi ku Ukuboza 2014 hakazatangazwa indirimbo yegukanye icyo gihembo.Gukomeza guha Chrispin amahirwe, ni ukujya kuri urwo rubuga ukandikaho ubutumwa ku ndirimbo ye ‘comment’ cyangwa se ugakanda ahanditse ‘Like’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=dASH8i-hNT4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • May God bless u Crispin u deserv the bst an u sing oll da trth,,,,,,,,k Dieu t bnss.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish