Kode yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ikirungo’
Umuririmbyi Ngeruka Faycal bita KODE muri muzika, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ikirungo’ mbere y’uko asubira mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho atuye n’umuryango we.
Ni nyuma y’aho amaze igihe kigera ku kwezi mu Rwanda aho yaje mu myiteguro y’igitaramo ateganya gukora ndetse no gusura imwe mu miryango ye.
KODE wari usanzwe aririmbira mu Rwanda mbere yo kujya i Burayi, azwi cyane ku ijwi rijyanye n’injyana ya RnB &Pop ari nayo akunze kuririmbamo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo, Nshuti, Impeta, uranzi, Igikomere, One, Ese Uzabyihanganira n’izindi.
Uyu muhanzi kuva yagera mu Bubiligi, yahise ahindura izina afata izina rya KODE ndetse atangira no kuririmba mu Cyongereza n’Igifaransa kugira ngo arusheho kwagura impano ye.
Mu minsi ishize yitabiriye Euro Music Contest rimwe mu irushanwa risanzwe ribera k’umugabane w’i Burayi rihuza abahanzi bahagarariye ibihugu byabo bigera kuri 40.
Iri rushanwa rikaba ryaramushyize ku rutonde rw’abahanzi bahagarariye ibihugu byabo aza kugaragara mu bahanzi bahagarariye igihugu cy’ u Bubiligi.
Ngeruka Faysal si ubwa mbere yari yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga, dore ko mu mwaka wa 2007 yitabiriye irushanwa ryitwa ‘Idols’ ryabereye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe akaba yaraje kuviramo mu myanya ya nyuma kubera kubura amajwi.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Ikirungo’ ya Kode
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=IW86xPpjzGw” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
ni keza,icyibazo nuko bataza yi promoting
Jye ntangajwe niyi kanzu uyu mukobwa yambaye isa nkiyo Butera yari yambaye muri clip yindirimbo Reka nkukunde”ariko kdi kuri aba babyinnyi be yagerageje kwiba dance ya Diamond!1