“Muzika nyifashwamo n’umuryango wanjye”- Allioni
Buzindu Allioni umukobwa ukora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, ngo nubwo amaze kubona ko gukora muzika bisaba kuyiha umwanya munini kandi ugashirika ubute, ibikorwa bye byose abifashwamo n’umuryango we.
Akenshi ntabwo bisanzwe ko ababyeyi cyangwa umuryango mu Rwanda bashyigikira ko umwana yinjira muri muzika. Ahanini kubera imyumvire kuri iyi kariyeri (career) mu Rwanda, ubu ingenda iba business ikomeye.
Mu gihe usanga abahanzi benshi kugirango bazamuke bibasaba gushakisha amafaranga abajyana muri studio bibavunnye, Allioni rimwe na rimwe yabifashwagamo n’umuryango we.
Allioni yabwiye Umuseke ko atigeze agorwa cyane no kwinjira muri muzika kuko umuryango we wamubaye hafi.
Uyu mukobwa ubu ni umwe mu bahanzi bafashwa na Muyoboke Alexis wigeze kuba umujyanama w’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda nka Tom Close, Dream Boys na Urban Boys.
“Uretse kuba narandikaga indirimbo nkashaka n’uburyo bwo kuyiririmbamo ‘melody’, ibindi ni mu rugo babifashagamo. Kuko natangiye kujya muri studio ntarakorera amafaranga. Umuryango wanjye niwo wagerageje kunshyigikira byaramfashije kugera aho ngeze ubu”. – Allioni.
Nyuma yo kubona umujyanama ubimenyereye (Alex Muyoboke), Allioni avuga ko ubu ari gushaka uko yakora Album ya mbere ndetse akayishyira ku mugaragaro.
Allioni yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo; ‘Impinduka’, ‘Umucakara’, ‘Umusumari’ ndetse n’izindi.
‘Impinduka’ n’imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi Allioni yahereyeho afatanyije na producer Washington ukomoka mu gihugu cya Uganda.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=UAZl3odWEn4″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ko yatangiranye ubu star ra wagira ngo yuari amaze igihe aririmba!!!!