Digiqole ad

“Amahirwe aza rimwe, iyo uyakinishije uricuza”- Amag The Black

Hakizimana Amani umuraperi uzwi muri muzika nka Amag The Black, nyuma y’aho ari umwe mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku nshuro ye ya mbere, ngo asanga amahirwe umuntu ayagira rimwe yayakoresha nabi ukicuza.

Amag The Black umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda
Amag The Black umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda

Imwe mu mpamvu uyu muhanzi yatangaje aya magambo, ngo ni uburyo yaba yaragize amahirwe yo kuzenguruka Intara zose z’u Rwanda akora ibitaramo. Bikaba ari mu bintu agiye kubyaza umusaruro.

Amag The Black uretse kuba ateganya gukomeza kwiyegereza abakunzi be, ngo agiye kuzuza inzu mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga kuri amwe mu mafaranga bahabwa buri kwezi na Bralirwa.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Amag The Black yatangaje ko zimwe muri gahunda afite atari ugusubira inyuma, ahubwo ko agiye gukoresha amahirwe yagize yo kuza mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe umuntu agira amahirwe adashobora kongera kugaruka. Niyo mpamvu mu gihe uyabonye utakabaye uyapfisha ubusa.

Hari bamwe bari bamaze iminsi babaza aho Amag The Black aherereye, ndahari kandi ndimo gukorera abakunzi banjye ibintu byiza nshaka kubagezaho mu minsi ya vuba”.

Abajijwe umuhanzi aha amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, yatangaje ko ayaha Jay Polly cyane ariko bitavuze ko hagize undi ugitwara hagati ya Bruce Melodie na Dream Boys ataba agikwiye.

Imwe mu ndirimbo ya Amag The Black yise ‘Mana Yanjye’ afatanyije na Bruce Melodie.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=BC3kyupyXc4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish