Canada: Itsinda rya ‘Far Insane Rap’ rirabarizwamo umunyarwanda
Itsinda rya ‘Far Insane Rap Experience’ mu mpine akaba ari F.I.R.E ribarizwa mu gihugu cya Canada, rirabarizwamo umuhanzi w’umunyarwanda witwa Ntwali Alain Frank.
Uyu muhanzi ukoresha amazina ya gisitari ya ThunderStorm NaturalMystic, abarizwa mu itsinda ahuriyemo n’abandi bahanzi biri aribo Selassie Drah stage na Alris.
Abo bahanzi umwe witwa Selassie ufite imyaka 18 akomoka muri Ghana, naho Alris w’imyaka 19 akaba akomoka mu gihugu cya Dominican Republic.
Alain Ntwali yabwiye Umuseke ko ariwe washinze iryo tsinda mu 2011, nyuma akaza kubona abo bahanzi bandi bafatanya.
Mu 2012 nibwo basohoye indirimbo ya mbere bise ‘Missing You’, uko gutinda kose byatewe nuko bose bari bagishakisha aho bahera ngo bamenyekane nk’uko Ntwali abisobanura.
Alain Ntwali avuga ko gahunda bafite imbere ari ugushyira hanze album mu minsi ya vuba ndetse bakaba bafite gahunda yo kuzakorana n’abahanzi batandukanye bakomeye ku isi.
Yagize ati”Tumaze iminsi turi mu bitaramo byaberaga mu mujyi wa Edmonton muri Canada. Ni bimwe mu bitaramo bya kurikiranywe n’abantu benshi.
Mbere yo kujya muri ibyo bitaramo tukaba twari tuvuye kwitabira iserukiramuco ryitwa ‘Caribbean festival’ ryaberaga muri churchill square.
Iryo serukiramuco rikaba ryari ryahuje ibihugu byose byo muri Carraibe rizenguruka Amerika y’Amajyaruguru yose ndetse na Europe na Asia. Bamwe mu bahanzi bakomeye bitabiriye iryo serukiramuco harimo, Sean Paul, Shaggy, Bennie man n’abandi”.
Abajijwe uko ashobora kuba yumva u Rwanda aho rugeze muri muzika, yatangaje ko hari abahanzi agenda yumva bakomeye mu Rwanda yifuza kuba yanamenyana nabo, gusa yirinze kugira uwo avuga.
Ahubwo avuga ko ashobora kuzegera bamwe mu bahanzi barimo Knowless na Dr Claude barimo gutegura igitaramo kizabera muri Canada.
Alain Frank ufite imyaka 20 y’amavuko, uretse kuba aririmba ikindi akora ni Producer utunganya Video na Audio.
Umva indirimbo bise ‘Street Corner’ baheruka gukora.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=e_JXgl3qct8″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko ko mutajya muvuga umunyarwanda witwa Kabango shadrak wanatwaye Juno award muri canada nubu uherutse kumurika album ye i montreal
kuki mutajya mutubwira umunyarwanda wwitwa kabango Shadrak wanatwaye igihembo cyambere gikomeye muri canada kitwa Juno Award