Digiqole ad

“PGGSS4 iri hagati ya Jay Polly na Dream Boys”- Jules Sentore

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko abona amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ubu ari hagati ya Jay Polly na Dream Boys.

Jules Sentore umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga mu irushanwa rya PGGSS 4
Jules Sentore umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga mu irushanwa rya PGGSS 4

Jules Sentore ntabwo akiri mu bahanzi batatu bahatanira kuba bakwegukana iri rushanwa. Gusa ari mu bahatanira kuva ku mwanya wa kane kugeza ku muhanzi uzaba 10.

Impamvu uyu muhanzi abona ko iri rushanwa riri hagati y’abahanzi babiri gusa, ngo  ni uko yasanze harebwa umuhanzi ufite abakunzi benshi kurusha uzi kuririmba cyangwa ufite ubundi buhanga kuri stage.

Yagize ati “Ntabwo nkiri mu bahanzi bahatanira kwegukana irushanwa, ariko uko ndibona riri hagati ya Jay Polly na Dream Boys.

Ku nshuro ya mbere nari ngiyemo nabonye isomo rikomeye cyane ryo gukora ibitaramo hirya no hino ndetse ngashyira imbaraga nyinshi mu imenyekanisha ry’ibihangano byanjye.”

Jules Sentore, umwuzukuru w’umuhanzi ukomeye cyane witabye Imana Sentore Athanase bitaga Rwigiriazabigarama, avuga ko guhangana n’abahanzi bari bamaze igihe bitabira iri rushanwa byamuhaye isomo binamwubakira urugendo rwe rwa muzika.

Abajijwe muri abo bahanzi babiri uwo aha amahirwe menshi yo gutwara PGGSS 4, Sentore ati “mbona mbona Jay Polly ariwe ufite amahirwe menshi niba nta gihindutse”.

Jules Sentore ubu yatangiye gukora kuri album ye nshya ateganya kuzashyira ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2014 cyangwa mu ntangiriro za 2015.

Ni album ye ya kabiri nyuma y’iyo yamuritse bwa mbere yise “Muraho neza”.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Ngera’ uyu muhanzi aherutse gushyira hanze.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=_TW2NvLy0rM” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish