Knowless yabuze Visa igitaramo yari kwitabira kigizwayo
Byari biteganyijwe ko umuhanzikazi Butera Knowless ajya muri Canada mu gitaramo cyateguwe na Diaspora y’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ibarizwa muri Canada. Kubura Visa k’uyu muhanzi byatumye iki gitaramo kigizwayo nk’uko byemezwa n’umujyanama muri muzika wa Knowless.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki 02 Kanama i Toronto ariko kubera kubura Visa kwa Knowless ndetse no kuba umuhanzikazi w’i Bugande Juliana Kanyomozi yari akiri mu kiriyo cy’umuhungu we byatumye itariki y’iki gitaramo na Juliana yari kuririmbamo yigizwayo.
Ishimwe Clement umujyanama wa Knowless mu bya muzika yabwiye Umuseke ko nta mpamvu runaka yavuga ko yatumye Knowless atabona Visa ku gihe.
Ati ” Ntabwo umuntu yavuga ngo ni impamvu iyi n’iyi, ni ibintu bisanzwe bishobora kubaho. Uretse kuba ari umuhanzi ni umunyarwanda usanzwe. Kubura Visa kubera impamvu zitandukanye birashoboka.”
Icyo gitaramo cyagombaga kwitabirwa n’abahanzi nka; Juliana Kanyomozi (Uganda), Diamond (Tanzania), Knowless Butera (Rwanda) na Dr Claude ( Rwanda).
Iki gitaramo kimuriwe ku itariki ya 2 na 27 Nzeri 2014, ibitaramo bikazabera mu mujyi wa Toronto na Montreal muri Canada.
Knowless ni ‘ambasaderi wa UNICEF mu Rwanda, ni umuhanzi ukunzwe, kubera ibikorwa bitandukanye yari afite muri uyu mwaka bivugwa ko atabashije kwitabira irushanwa rya PGGSS IV.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
0 Comment
ntaniyo bazamuha.canada ikwimye visa biba birangiriye aho.
Yoo nihatari. Ko nabonye visa yabonye Canada kuyibona bigorana
C.est le canada” ah meme le ministre peut manquer
na Kagame bayimwima nkeswe umuhanzi ,
@ricky subiramo twumve sha ngo nde ?Uwuvuze uramuzi cg uramwitiranya papa wawe byashobokako bayimwima ariko Kagame ntibyashoboka ndakurahiye!
Comments are closed.