Digiqole ad

King James agiye gusubira mu njyana ya R&B byimitse

Ruhumuriza James (King James) muri muzika, ni umwe mu bahanzi bagiye bagira indirimbo ziri mu mitwe y’abantu. Ngo yaba agiye kwita ku njyana ya R&B cyane aho kuba yari amaze gusa naho agaragara mu njyana nyafurika ariyo ‘Afrobeat’.

King James aha yari muri PGGSS i Gikondo
King James aha yari muri PGGSS i Gikondo

Ibi abitangaje nyuma y’aho amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise “Yantumye” ikaba ari imwe mu ndirimbo zirimo kuvugwaho cyane n’abantu batandukanye ndetse no mu itangazamakuru.

Mu kiganiro na Umuseke, King James yagize ibyo asobanura ku ndirimbo ye nshya ndetse anatangaza impamvu agiye gukora injyana ya R&B cyane kurusha izindi.

Yagize ati “Imwe mu mpamvu igiye gutuma nkora injyana benshi bari banziho yo gukora indirimbo zituje kandi zivuga ku rukundo, ni uburyo indirimbo nshya yanjye nise “Yantumye” yakiriwe.

Nakundaga gukora indirimbo zigakundwa, ariko iyi yo yanyeretse ko ngomba gukorera abakunzi banjye icyo bashaka cyose aho kuba nakora injyana nshatse nk’umuhanzi kuko nibo nkorera badahari sinayiyumvira”.

Abajijwe niba iyo ndirimbo hari aho yari yajya kuyiririmba mu gitaramo ngo arebe uko abantu bayakiriye, yakomeje ati “Ahantu nzayiririmba bwa mbere, ni mugitaramo cya Bye Bye Vacance kizaba ku itariki ya 8 Kanama 2014 Car Wash”.

Zimwe mu ndirimbo King James yagiye akora zigakundwa cyane ziri mu njyana ituje, wavuga nka Narashize, N’iki utabona?, Birandenga n’izindi.

Naho izo yakoze mu njyana ibyinitse zikagenda zikundwa cyane n’urubyiruko wavuga nka, Ndagutegereje, Umuriro watse, Pala pala n’izindi.

King James ni umwe mu bahanzi bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuva ryatangira. Yaryegukanye ku nshuro ya kabiri aho yari ahanganye na Jay Polly.

Umva indirimbo ya King James yise ‘Yantumye’ irimo kuvugwaho n’abantu benshi muri iyi minsi.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=m9cxrs09Aqk” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ko mutavuze yaciye ibintu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish