Burundi: Umwe mu bajyanama wa Nkurunziza yarusimbutse

Umwe mu bajyanama ba Perezida Pierre Nkurunziza  witwa Zenon Ndaruvukanye yari arashwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cy’uyu munsi Imana ikinga akaboko. Ikinyamakuru Koaci kivuga ko abantu batatu bafite imbunda bateze igico uriya mugbo wahoze ari Guverineri w’Umujyi wa Bujumbura rural akaba n’umujyanama wa Pierre Nkurunziza ubwo yari avuye iwe hitwa mu Kajaga ariko ararusimbuka. Umwe […]Irambuye

Hakozwe igare ry’abafite ubumuga rimenya aho nyiraryo ashaka kujya

Mu  kurushaho guha amahirwe abafite ubumuga yo kubasha kujya aho bashaka bitabagoye, umushakashatsi wo muri Kigo cya Eyedrivomatic witwa Patrick Joyce yakoze igare ry’abafite ubumuga rifite mudasobwa imenya aho nyiraryo ashatse kujya ishingiye ku cyerekezo cy’ijisho rye. Iri gare rizafasha abafite ubumuga bw’ingingo kugera aho bashaka bitabagoye. Iyo umuntu arebye muri ‘ecran’ ya mudasobwa iri […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kubakirwa ivuriro rinini n’uburuhukiro

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda zirasaba abashinzwe ubuzima ko bakora uko bashoboye bakazongerera aho kwivuriza kuko ngo ivuriro bafite ari rito. Abahungiye muri iyi nkambi bavuga ko ivuriro ryagutse ribonetse byabafasha kwivuza mu buryo bworoshye  cyane abana n’abagore. Bemeza ko kutagira ibitaro bituma iyo hagize […]Irambuye

Kenya: Papa yasabye amadini kunga ubumwe no guhosha amakimbirane

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye. Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam […]Irambuye

U Burusiya bwohereje ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediteranee

Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye

Ruhango: Ikigega EDF kishimiwe n’abaturage kuko kitabasaba ingwate ku nguzanyo

Mu nama yabaye kuri uyu wa mbere ku biro by’Akarere ka Ruhango, abanyamuryango b’Ikigega cy’ivugabutumwa n’iterambere (Evangelical and Development Fund) bavuze ko kuba iki kigega kitabasaba ingwate ari byo bizatuma umubare w’abakigana wiyongerea, inguzanyo ikaboneka bityo ishoramari muri Ruhango rigatera imbere. Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje bamwe mu banyamuryango b’ikigega cy’ivugabutumwa n’iterambere bo mu […]Irambuye

USA yafatiye ibihano abayobozi 4 bakuru b’u Burundi

Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyamerika, Perezida Barack Obama wa USA yavuze ko igihugu cye cyafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo kutabemerera gutembera mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Muri bo harimo Gen Niyombare wari uyoboye Coup d’etat yapfubye na Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi ubu ufatwa nka nimero ya kabiri […]Irambuye

en_USEnglish