Kuri uyu wa Gatatu muri Afurika y’Epfo abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu mihanda basaba Perezida Jacob Zuma ko yava ku butegetsi. Baramushinja gutuma ubukungu bw’igihugu cyabo buzahara kubera ko ngo yirukanye uwari Minisitiri w’imari. Abantu bari benshi mu mihanda yo mu mijyi ya Pretoria, Johannesburg, Cape Town na Port Elizabeth n’indi mijyi minini bitwaje […]Irambuye
Adeline Muhoza ushinzwe guhuza UAP n’abagana ubwishingizi bw’iki kigo yatangaje kuri uyu wa kabiri ko muri iki gihe ikigo cy’ubwishingizi cya UAP kiri kurushaho kunoza serivisi giha abakigana bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi. Iki kigo cy’ubwishingizi mpuzamahanga gikorera mu karere no mu Rwanda, gitanga serivisi z’ubwishingizi zitandukanye, ikaba imaze imyaka ine itanga izi serivisi ku […]Irambuye
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Japan International Cooperation Agency, JICA), kizihije isabukuru y’imyaka 10 gikorera mu Rwanda, iki kigo cy’Abayapani cyatangiye gukorera mu Rwanda muri 2005 cyakoze byinshi mu nzego zitandukanya z’ubuzima bw’igihugu. Mu kwizihiza ibikorwa JICA yagezeho mu myaka icumi, iki kigo gikorera mu Rwanda, insanganyamatsiko igira iti: “Ubukungu n’iterambere bishingiye ku bumenyi.” Iki […]Irambuye
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere, Philemon Mateke yasabye Leta ya Nkurunziza mu Burundi ko yakora ibishoboka byose igashyiraho indi Guverinoma ihuriwemo n’impande zose kugira ngo imidugararo ihavugwa ihagarare. Mateke yavuze ko ibiganiro bigamije kunga Abarundi byabera ahandi hatari mu Burundi. Ibi Uganda ibivuze nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi […]Irambuye
*Ibihugu bikize byiyemeje gutanga inkunga ya miliyari 100 z’amadolari mu gufasha guhangana n’ingaruka z’ibihe, *Amasezerano yasinywe ni ingenzi ariko hari impungenge z’uko azashyirwa mu bikorwa, *Ibihugu byiyemeje kugabanya ubushyuhe bw’Isi ho degre Celcius 2 (2°C). Kuri iki Cyumweru abahagarariye ibihugu 195 bari bateraniye i Paris mu Bufaransa baraye bashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga asobanura uburyo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, 2015 mu rukiko rw’ubucuruzi ruherereye mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, mu rubanza Entreprise de Construction Seburikoko iregamo I&M Bank yahoze ari BCR, Me Rwayitare Janvier uburanira Entreprise Seburikoko yavuze ko atizeye ko Perezida w’Urukiko Emmanuel Kamere wahoze akora muri BCR itaraba I&M Bank yazaruburanisha neza kuko ngo […]Irambuye
UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange. Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze […]Irambuye
Icyamamare mu mukino wa Boxe ku isi, umukambwe Muhammad Ali aganisha ku byatangajwe na Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa US, yavuze ko Islam ubwayo nk’ukwemera ntaho ihuriye n’iterabwoba ndetse ko n’ababitekereza gutyo bibeshya cyane. Donald Trump aherutse kuvuga amagambo akomeye, bamwe banise ay’ubusazi, ko abasilamu bakwiye kwangirwa kwinjira muri Amerika kuko ngo ari bo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwatangazaga abemerewe kziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, François Bozizé ntayemererwe, abamushyigikiya bahise bajya mu mihanda bahashinga za bariyeri ndetse humvikana amasasu mu duce umunani twa Bangui umurwa mukuru. Ambasade y’u Bufaransa ikoresheje ubutumwa bugufi yasabye abaturagekwirinda gupfa gutemberera aho babonye, ahubwo bakarushaho kuba maso kuko ngo umutekano […]Irambuye
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byasohoye rigasomerwa kuri Televiziyo y’igihugu, ryatangaje ko muri iki gihe hari gushyirwaho abantu bazaba bagize itsinda rizategura uko ibiganiro mpuzamashyaka bizakorwa n’ibizakenerwa byose. Itangazo rivuga ko gushyiraho ririya tsinda bishingiye ku ngingo ya kabiri ( article 2) y’iteka rishyiraho biriya biganiro. Iri tangazo kandi […]Irambuye