U Rwanda rurifuza kwinjiza miliyoni 130 $ mu buhinzi bw’imbuto,

Harategurwa inama mpuazamahanga izabera i Kigali izahuza abahinzi n’abashoramari b’inararibonye mu guhinga imbuto, imboga n’indabo bazava mu bihugu umunani bya  Africa n’i Burayi. U Rwanda ngo rurashaka kuzamura umusaruro rukura muri ubu buhinzi ukava ku madolari miliyoni esheshatu ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Ubu bushake bwo kwinjiza iriya mari byatangajwe mu […]Irambuye

Mu7 ngo afite ikizere ko u Burundi buzava mu bibazo

Yabivuze ejo abwira itsinda ryaturutse mu Budage riyobowe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri  Dr. Frank-Walter Steinmeier ubwo yari yagendereye Uganda akaganira na Perezida Museveni no ku bibazo by’umutekano mucye uri i Burundi. Muri Nyakanga uyu mwaka, abakuru b’ibihugu by’aka karere mu nama idasanzwe yabereye Dar-es Salam bashinze Museveni guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi kugira ngo […]Irambuye

Kirehe: Haracyavugwa isuku nke ituma abana barwara amavunja

Ubuyobozi mu Karere ka Kirehe buravuga ko buhangayikishijwe n’isuku nke ikigaragara mu baturage. Nubwo ngo bagerageje gushishikariza abaturage kuyirinda, ngo biracyari ikibazo kuko bamwe batumva impamvu yabyo. Umwaka ushize Perezida Kagame yasabye ababyeyi, abayobozi n’abarezi gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo by’isuku nke abihereye ku bana yabonye barwaye amavunja. Mu igenzura riherutse gukorwa n’ababishinzwe barimo n’ubuyobozi […]Irambuye

U Rwanda rwohereza mu mahanga T 16000 z’ikawa itunganyije –

Gikondo- Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri yagenewe urubyiruko 20 rusanzwe rutegurira ikawa abashyitsi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Jean Claude Kayisinga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwohereza hanze Toni ibihumbi 16 z’ikawa ku mwaka. Nubwo ngo umusaruro […]Irambuye

Abahanga barasaba ko imiti ya ‘Antibiotics’ imwe n’imwe yahagarikwa

Abahanga mu buvuzi no mu gukora imiti baremeza ko muri iki gihe imwe mu miti ihangana n’udukoko twanduza indwara bita ‘microbes’ igenda icika intege gahoro gahoro bityo bagasaba ko gukorwa no gucuruzwa kwayo byahagarikwa, ikibazo kikabanza kwigwaho neza. Bashingiye ku byo babonye mu bushakashatsi bakoreye mu Bushinwa bakabitangariza mu kinyamakuru The Lancet, abahanga bemeza ko […]Irambuye

Bujumbura: Igisasu cyarashwe hafi y’ibiro bya Perezida Nkurunziza

Kuri uyu wa Kane igisasu cyarashwe n’abantu bataramenyekana cyaguye muri metero nke hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, nicyo gitero cya mbere kigabwe hafi y’Ibiro bya perezida Pierre Nkurunziza kuva amakimbirane yakurikiye kwiyamamaza kwe atangiye muri Mata uyu mwaka.   Ibisasu bibiri ngo byarasiwe ku misozi ikikije umurwa mukuru Bujumbura kimwe nicyo cyaguye muri metero nke hafi […]Irambuye

Hari abatishimira uburyo hitabwaho gusa ibyago by’Abanyaburayi

Kuva mu Bufaransa haba ibitero byahitanye abantu 129 mu mpera z’Icyumweru gishize, amahanga yoherereje kiriya gihugu ubutumwa bwinshi bwo kubafata mu mugongo. Mu bohereje ubutumwa harimo abayobozi b’ibihugu by’Africa bagaragazaga ko bababajwe n’ibyabaye kandi biteguye kuzatanga umusanzu mu guhangana n’abakora iterabwoba mpuzamahanga. Nubwo bimeze gutya ariko, hari abantu benshi bibaza impamvu iyo muri Africa habaye […]Irambuye

Uganda: Mayor wa Kampala yafashwe, umunyamakuru araraswa

Kuri uyu wa mbere ubwo Police ya Uganda yajyaga gufata Erias Lukwago usanzwe ayobora Umurwa mukuru, Kampala, habaye rwaserera hanyuma amasasu aravuga. Umunyamakuru witwa Enock Tugonza wakoreraga Televiziyo yitwa Delta TV yakomerekeye cyane muri ibi bibazo atewe amabuye. Isasu rimwe ryafashe  umuntu mu bari hafi aho riramuhitana. Amakuru na NTV aravuga ko iriya rwaserera yatewe n’uko Police […]Irambuye

Abahanga muri IT bitwa ‘Anonymous’ biyemeje guhangana na Islamic State

Itsinda ry’abahanga kabuhariwe mu bya mudasobwa bitwa Anonymous biyemeje gutangiza urugamba rw’ikoranabuhanga bagahangana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, bakayigabaho ibitero bikaze bizaca intege uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha mu migambi mibisha yabo. Muri video yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, umwe mu bari muri ririya tsinda wari wambaye mask mu maso isanzwe yambarwa n’abagize ririya tsinda yagaragaye avuga mu gifaransa […]Irambuye

Ngoma: Hari abagitsimbaraye ku muco wo gusangirira ku muheha

Mu karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba haracyagaragara umuco wo gusangirira k’umuheha umwe. Abawusangiriraho bavuga ko nubwo bazi ububi bwabyo ariko ngo ntibyaborohera kubireka kuko ari umuco nyarwanda. Abasobanukiwe n’ububi bwabyo barimo n’abaganga babwiye Umuseke ko gusangirira k’umuheha umwe ari bibi kuko byorohereza abantu kwanduzanya uburwayi butandukanye. Bamwe mu baturage twasanze barimo gufata agacupa […]Irambuye

en_USEnglish