Digiqole ad

Ruhango: Ikigega EDF kishimiwe n’abaturage kuko kitabasaba ingwate ku nguzanyo

 Ruhango: Ikigega EDF kishimiwe n’abaturage kuko kitabasaba ingwate ku nguzanyo

Bamwe mu bayobozi n’abanyamuryango b’ikigega EDF

Mu nama yabaye kuri uyu wa mbere ku biro by’Akarere ka Ruhango, abanyamuryango b’Ikigega cy’ivugabutumwa n’iterambere (Evangelical and Development Fund) bavuze ko kuba iki kigega kitabasaba ingwate ari byo bizatuma umubare w’abakigana wiyongerea, inguzanyo ikaboneka bityo ishoramari muri Ruhango rigatera imbere.

Bamwe mu bayobozi n'abanyamuryango b'ikigega EDF
Bamwe mu bayobozi n’abanyamuryango b’ikigega EDF

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje bamwe mu banyamuryango b’ikigega cy’ivugabutumwa n’iterambere bo mu turere twa Ruhango na Nyanza, n’abakozi bahagarariye iki kigega ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’igihugu.

Abanyamuryango bitabiriye iriya nama bavuze ko bamaze igihe bakorana n’ibigo by’imari ndetse na za banki.
Gusa ngo bahuraga n’imbogamizi y’uko basabwaga ingwate na za banki bayibura zikanga kubaha inguzanyo bashakaga.

Mu biganiro aba banyamuryango bakoranye n’ubuyobozi bw’ikigega EDF, bashimiye ko ikibazo cyo gusabwa ingwate kitakiriho kuko imigabane abanyamuryango batanga ariyo ngwate ya mbere ikigega gishingiraho giha umukiliya inguzanyo.

Bemeza ko kubera ubwinshi bw’imigabane abaturage bamaze gutanga ubu bafite icyizere ko vuba aha bazatangira kwaka inguzanyo bagashora mu mishinga y’iterambere.

Mujawingoma Espérance, avuga ko kubera imigabane amaze gutanga mu gihe cy’amezi ane gusa iki kigega kimaze gitangiye, bamwemereye ko bagiye kumuha miliyoni imwe n’igice akishyura buhoro buhoro.

Ngo niyishyura neza bizamuhesha amahirwe yo guhabwa indi nguzanyo yisumbuyeho.

Yagize ati: “Ubusanzwe nta Banki ushobora kujya kwakamo inguzanyo itagusabye ingwate, kuba nta ngwate iki kigega gisaba umukiliya ni umwihariko.”

Mujawingoma arishimira ko iki kigega kiri guhindura ubuzima bwe
Mujawingoma arishimira ko iki kigega kiri guhindura ubuzima bwe

Yongeyeho ko n’igihe banki ikwemereye inguzanyo ubanza gusiragira inshuro nyinshi.

Inyungu abaturage ba Ruhango bari muri kiriya kigega bafite ni uko bakora imishinga ikigwa nyuma y’amezi atatu bagahabwa inguzanyo baba basabye.

Bishop Hatungimana Noé, Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’ivugabutumwa n’iterambere, avuga ko bajya gutangiza iki kigega babanje guhera mu bayoboke b’amadini, ariko ngo nyuma baza kwagura ibitekerezo bifuza ko amahirwe yo kubona inguzanyo umuturage adatanze ingwate yagera ku bantu babibyifuza bose.

Ubu ngo ikigega kigeze ku rwego rwo gukorana n’abaturage, za banki, ibigo by’imari ndetse n’amasosiyete akomeye.
Abaturage barenga ibihumbi 20 nibo bamaze gutanga imigabane muri kiriy kigega.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  • Muraho!turabashimira ko mukomeza kuduha amakuru meza
    nonese ubatabarizwa muri utwo turere bakorana nabo bate?

Comments are closed.

en_USEnglish