Uko umunyamakuru wa TV yakwita ku myambarire ye

Kubera ko Televiziyo ari uburyo bwo gutara no gutangaza amakuru yerekeranye n’ibigezweho, kwidagadura no gutanga ubumenyi, abanyamakuru bagaragara kuri za screens zacu bagomba kwitwararika ku myambarire n’imisokoreze yabo. Kwambara mu buryo bwiyubashye (imyenda igukwira, iteye ipasi kandi itakwambika ubusa) ni kimwe mu bintu bitumma umunyamakuru agaragara neza kandi akagera ku mutima abamureba. Akenshi iyo ukora […]Irambuye

Iran: Ayatollah Ali Khamenei arasaba Hamas kongera ibitero igaba kuri

Umuyobozi w’ikirenga wa Ayatollah Ali Khamenei uyobora Iran yashishikarije abanya-Palestine bo mu mutwe wa Hamas kongeera ibitero bagaba kuri Israel kuko ngo iki gihugu ari icyago cyugarije Isi muri iki gihe. Ngo ni nk’ikibyimba kizateza cancer mu isi. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byanditse ko ku wa kabiri w’iki Cyumweru Ayatollah Ali Khamenei yasabye abatuye Palestine […]Irambuye

S.Africa: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibyo kuva muri ICC

Urukiko rw’Ikirenga muri Africa y’Epfo rwavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya kiriya gihugu wo kwivana mu bihugu byasinye amasezerano yo kuba mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nta shingiro ufite. Ngo wagombaga kubanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko mbere y’uko utangazwa. Mu ukwakira umwaka ushize Africa y’Epfo yatangaje ko igomba kuva muri ICC kubera ko ngo […]Irambuye

Umunya-Mexique bamusubije iwabo bamwirukanye muri USA ahita yiyahura

Nyuma y’isaha imwe bamaze kumugeza iwabo muri Mexique bamuvanye muri USA aho yabaga, umugabo witwa Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 yiyahuye asimbutse ikiraro yikubita hasi agifite ibikapu bye yari yazanye. Ngo yiyahuye avuga ko bamurenganyije kuko n’ubundi yahunze igihugu cye ari uko acyanze. Ubu bwari ubwa gatatu asubizwa iwabo, agahita afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. […]Irambuye

Ubuholandi: ushaka kuba Minisitiri w’intebe ngo azaca Islam na Korowani

Hari abemeza ko umurongo wa Politiki wa Geert Wilders uri kwiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi umeze nk’uwa Perezida wa USA Donald Trump. Gusa uyu we ngo arusha Trump ubukana kuko we ngo azaca mu gihugu cye Idini ya Islam ndetse n’igitabo gitagatifu Korowani bigacibwa mu Buholandi. Wilders yabwiye USA Today ati: “ Indangagaciro z’igihugu cyacu zishingiye ku Bukrisitu, […]Irambuye

Version nshya ya WhatsApp iramurikwa ejo bundi kuwa gatanu

WhatsApp nshya ijya kumera nka Snapchat. Iraba ifite uburyo bwo gutangaza amakuru, amafoto na za video abantu bakayabona bitagenze uko bisanzwe mu buryo bwo kubandikira gusa. Ni uburyo busa cyane na Snapchat, gusa kuri WhatsApp ngo ayo makuru azajya yisiba mu masaha 24. Ntabwo kandi binyuranye cyane na Facebook ari nayo yaguze urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp […]Irambuye

Museveni na Besigye mu biganiro ku bibazo bireba igihugu

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu muri Uganda hatangiye ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida Museveni n’ukuriye abatavuga rumwe na Leta Dr Kizza Besigye. Aba bagabo bombi bamaze iminsi badacana uwaka kubera ibibazo bya politiki batumvikana umurongo wabyo. Amatora menshi y’Umukuru w’igihugu yabaye kuva Museveni yafata ubutegetsi muri 1986 yabaga ahanganye na Besigye ariko uyu agatsindwa, bigakurura amakimbirane mu baturage bamwe […]Irambuye

Mu 2017 abana miliyoni 1,4 ku isi ‘bashobora’ kwicwa n’inzara

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana rirasaba abafata ibyemezo bya Politiki gutabara hakiri kare abana bakabona ibyo kurya kandi ntibatandukanywe n’ababyeyi, ngo bitabaye ibyo abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazicwa n’inzara muri uyu mwaka. Cyane ngo ni abana bo muri Somalia, Nigeria, Sudani y’epfo na Yemen. Muri Yemen hari abana 462 000 babayeho nabi kubera intambara […]Irambuye

V/P w’Ubuhinde yabwiye abiga muri Kaminuza ko ibya Africa n’Ubuhinde

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga Visi Perezida w’u Buhinde Mohammad Hamid Ansari yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza igihugu cye kifuza kuzashinga ibigo by’ikoranabuhanga mu buvuzi bikazagirira akamaro akarere kose kandi mu nyungu z’impande zombi. Ansari uri busoze urugendo rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ikiganiro yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye

en_USEnglish