Digiqole ad

Version nshya ya WhatsApp iramurikwa ejo bundi kuwa gatanu

 Version nshya ya WhatsApp iramurikwa ejo bundi kuwa gatanu

Izamurikwa ejo bundi izaba ije guhangana na Snapchat

WhatsApp nshya ijya kumera nka Snapchat. Iraba ifite uburyo bwo gutangaza amakuru, amafoto na za video abantu bakayabona bitagenze uko bisanzwe mu buryo bwo kubandikira gusa. Ni uburyo busa cyane na Snapchat, gusa kuri WhatsApp ngo ayo makuru azajya yisiba mu masaha 24.

Izamurikwa ejo bundi izaba ije guhangana na Snapchat
Izamurikwa ejo bundi izaba ije guhangana na Snapchat

Ntabwo kandi binyuranye cyane na Facebook ari nayo yaguze urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp gusa iyi ‘version’ nshya iraba ikora cyane nka Snapchat.

Facebook yagerageje kugura Snapchats muri 2013 amafaranga angana na miliyari 3$ ariko ba nyirayo baranga.

Ubu buryo bushya bwa WhatsApp babwise ‘Status’ bwatangiye kugeragezwa muri Ugushyingo umwaka ushize.

Ikinyamakuru TechCrunch kivuga ko WhatsApp nshya izabasha gukorana naza operating Systems zose hariko Android na Windows.

Iyi app ya WhatsApp yitwa Status izamurikwa ku mugaragaro taliki ya 24 Gashyantare 2017 ubwo WhatsApp izaba yizihiza imyaka umunani imaze itangiye gukora.

Jean Pierre NIZEYIMANA
 UM– USEKE.RW

en_USEnglish