Digiqole ad

V/P w’Ubuhinde yabwiye abiga muri Kaminuza ko ibya Africa n’Ubuhinde ari “Win-win”

 V/P w’Ubuhinde yabwiye abiga muri Kaminuza ko ibya Africa n’Ubuhinde ari “Win-win”

Hamid Ansari aganira n’abanyeshuri bo muri Kaminuza

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga Visi Perezida w’u Buhinde Mohammad Hamid Ansari yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza igihugu cye kifuza kuzashinga ibigo by’ikoranabuhanga mu buvuzi bikazagirira akamaro akarere kose kandi mu nyungu z’impande zombi.

Hamid Ansari aganira n'abanyeshuri bo muri Kaminuza
Hamid Ansari aganira n’abanyeshuri bo muri Kaminuza

Ansari uri busoze urugendo rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ikiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza kitabiriwe kandi na Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba n’ababarimu bigisha muri za Kaminuza zo mu Rwanda no mu Buhinde.

Mu ijambo rye yavuze mbere y’uko abanyeshuri bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo, Hamid Ansar yavuze ko Africa ari umugabane ufitiwe ikizere mu iterambere ry’isi bityo nta utifuza gufatanya nawo.

Yavuze ko ubufatanye mu buhinzi bugezweho, ikoranabuhanga mu itumanano no mu buvuzi ari bimwe mu byo u Buhinde buzakoranamo n’uyu mugabane ndetse n’u Rwanda by’umwihariko.

Ansari yavuze ko umubano w’u Buhinde n’Africa ugomba kungukira buri ruhande, ibyo yise ‘win-win situation’.

Yashimye ko hari abanyeshuri benshi b’Africa biga mu Buhinde , asubiza umunyeshuri wari umubajije uko uyu mubano ushingiye kuri za Kaminuza watezwa imbere ko byose bizaterwa n’ubuhanga bw’abanyeshuri bo muri Africa.

Ati: “Uwo ariwe wese uzagira amanota amwemerera kwuga iwacu azaze rwose yige”

Mu gihe cy’ibibazo n’ibisubizo, umunyeshuri umwe yamubajije uko yazamutse mu ntera vuba akava ku kuba umwarimu muri Kaminuza ubu akaba ari Vise Perezida w’u Buhinde n’icyabimuteye.

Hamid Ansari yasubije ko nta na kimwe yagezeho k’ubufindo, ngo byose yarabikoreye kandi ibyo akora ubu abikora nabyo mu nyungu z’igihugu cye.

Yagiriye inama abanyeshuri yo guharanira gukora ikintu cyose neza mu gihe cyacyo kuko aribyo bitegura kuzahabwa izindi nshingano zirushijeho kuremera ariko nanone z’ingirakamaro.

Hamid Ansari yabwiye intiti za Kaminuza y’u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kubana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’ubuvuzi.

Uyu mugabo w’imyaka 79 ari kumwe n’umugore, baageze mu Rwanda ku Cyumweru, barasoza urugendo rwabo mu Rwanda uyu munsi.

Ikiganiro n'abanyeshuri ba Kaminuza cyaberaga ku ishami ry'ikoranabuhanga i Kigali
Ikiganiro n’abanyeshuri ba Kaminuza cyaberaga ku ishami ry’ikoranabuhanga i Kigali
Abanyeshuri bari bakitabiriye ari benshi
Abanyeshuri bari bakitabiriye ari benshi
Hamid Ansari aganira n'aba banyeshuri
Hamid Ansari aganira n’aba banyeshuri
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza ibibazo uyu muyobozi
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza ibibazo uyu muyobozi
Iki kiganiro ubwo cyari kirangiye
Iki kiganiro ubwo cyari kirangiye

Photos © JP Nizeyimana/Umuseke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ntawigeze amubaza, ivangura likorerwa abirabura ,biga iwabo?

  • Ariko buriya njye uru ruzinduko rwe mu rwanda rusobanura ibintu byinshi by’ingenzi ku banyarwanda kandi birerekana ko urwanda hari intambwe ikomeye rumaze kugeraho mu guteza imbere umubano n’amahanga. Ariko iriya pantalo yambaye ubanza yibagiwe akambara iy’umugore we dore ko bazanye.

  • Nange iriya collant y’uyu musaza yankuyeho!!

  • Win – Win situation rwose;

    Njye nzabivugaho nyuma yo kubitekerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish