Digiqole ad

Kuri Arctic hazubakwa Labo ihoraho yo kwiga imihindagurikire y’ikirere

 Kuri Arctic hazubakwa Labo ihoraho yo kwiga imihindagurikire y’ikirere

Iyi Labo izafashwa n’ubwato buzashyirwa muri kariya gace ka ArcticPRESS ASSOCIATION Photo. Issue date: Monday February 20, 2017. Stranded and unable to move, the RV Polarstern will be carried by slowly flowing ice as the bitterly cold and constantly dark Arctic winter closes in. See PA story SCIENCE Pole. Photo credit should read: Alfred Wegener Institute/PA Wire NOTE TO EDITORS: This handout photo may only be used in for editorial reporting purposes for the contemporaneous illustration of events, things or the people in the image or facts mentioned in the caption. Reuse of the picture may require further permission from the copyright holder.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo mu bihugu 14 bagiye gutangira kwibera mu bwato buzaba butabye mu rubura runini muri Arctic, ibi bikazabafasha kwiga mu buryo bworoshye uko ikirere kigenda gishyuha bitabaye ngombwa ko bava aho bari.

Iyi Labo izafashwa n’ubwato buzashyirwa muri kariya gace ka Arctic

Kugeza ubu ngo abahanga bahuraga n’imbogamizi zo gukoresha moto zigenda ku rubura bava ahantu hamwe bajya ahandi kubera ubukonje bukabije n’ibirura byabatezaga umutekano muke rimw ena rimwe.

Umushinga wo kubaka iyo Labo ufite ingengo y’imari ya miliyoni 50 z’ama Euro. Uyu mushinga kandi uzoroshya gukora ubushakashatsi kuko bitazaba ngombwa ko abahanga batunda ibikoresho biremereye by’ubushakashatsi babizana aho bari kuko iriya Labo izaba irimo hafi ya byose mu byo bazakenera.

Ibyerekeranye n’uyu mushinga byaraye byemejwe na Prof. Markus Rex wo mu kigo cyitiriwe Alfred Wegener kiba Potsdam mu Budage ubwo yagezaga ikiganiro ku bahanga bari mu ihuriro ryitwa ‘the American Association for Advancement of Science’ ryabereye i Boston.

Prof Markus ati: “Mu by’ukuri twarushywaga no gutunda amakontineri menshi y’ibyuma bidufasha kwiga ikirere cyane cyane ko mu gihe cy’ubukonje bwinshi urubura rufatana cyane bikagorana kurusatura kugira ngo turunyuzemo moto dutwaraho ibyuma.”

Yongeyeho ko bahoraga bafite impungenge zo guterwa n’ibirura biba mu mpera z’Isi. Ubusanzwe abahanga bemeza ko ahantu ha mbere ku isi horoshye gupimira uko isi igenda ishyuha ari ku mpeza  (Pole) zayo.

Imibare babona muri kariya gace yerekana neza ukuntu ubushyuhe butuma ibibuye by’urubura bigenda bishonga bigatuma urugero rw’amazi ruzamuka kandi amoko y’inyamaswa zo muri kariya gace agapfa kubera kurohama no kutabasha kwihanganira ikirere giteye ukundi.

Kuba abahanga bakoreshaga za mudasobwa za rutura mu gupima no gusesengura uko ibipimo by’ubushyuhe muri kariya karere byazamukaga, ngo ntibihagije ahubwo birasaba ko bajyayo bakabayo.

Gushyuha kwa kariya gace ka Arctic bituma ikirere cyo mu Majyaruguru y’Uburayi gishyuha bitewe n’ubutumburuke bwa buri gace. Bituma kandi havuka imiyaga ya serwakira ikomeye ijya yibasira Uburayi bw’Amajyaruguru rimwe na rimwe ikambuka igafata na Amerika y’Amajyaruguru idasize Canada.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish