Digiqole ad

Iran: Ayatollah Ali Khamenei arasaba Hamas kongera ibitero igaba kuri Israel

 Iran: Ayatollah Ali Khamenei arasaba Hamas kongera ibitero igaba kuri Israel

Ayatollah Ali Khamenei

Umuyobozi w’ikirenga wa Ayatollah Ali Khamenei uyobora Iran yashishikarije abanya-Palestine bo mu mutwe wa Hamas kongeera ibitero bagaba kuri Israel kuko ngo iki gihugu ari icyago cyugarije Isi muri iki gihe. Ngo ni nk’ikibyimba kizateza cancer mu isi.

Ayatollah Ali Khamenei
Ayatollah Ali Khamenei

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byanditse ko ku wa kabiri w’iki Cyumweru Ayatollah Ali Khamenei yasabye abatuye Palestine gushyira imbaraga mu bitero bagaba kuri Israel kandi ngo ‘Allah’ azabibafashamo.

Ku rubuga rwe rwa internet yanditse ati “Ku bushake bwa Allah muzabasha gukora Intifada ikomeye kurusha iza mbere kandi bizaca intege ububasha bwa Israel ihora yumva ko iruta ibintu bihugu muri aka karere.”

Ali Khamenei yasabye imitwe y’Abanya Palestine nka Hamas gutegura ibitero bikomeye kuri Israel kandi ngo Iran izababa hafi.

Ati “Ibi muzabikore kugeza ubwo muzaba mwamaze kubona uburenganzira bwo kugira igihugu mwigengaho.”

Kuri uyu wa gatatu Hamas yasohoye video irimo amashusho ateye ubwoba yerekana uko iteganya kuzihimura kuri Israel mu mezi ari imbere.

Mu cyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yasuraga Washington yabwiye Perezida Donald Trump ko bagomba gukorana bagakumira icyago kibugarije aricyo Iran.

Khamenei ntiyigeze avuga niba hari ibitero igihugu cye giteganya kuri Israel ahubwo yibanze ku nyungu Palestine yagira iramutse ikomeje gutesha umutwe Israel.

 Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

  • hahahah nababwira iki ntibazi abao bakina nabo

Comments are closed.

en_USEnglish