Nta munya-Malaysia wemerewe gusohoka muri Korea ya ruguru

Ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwafashe icyemezo ko nta muturage wa Malaysia uba muri kiriya gihugu wemerewe kugisohokamo. Ni nyuma y’uko Ambasaderi wa Korea ya ruguru muri Malaysia yirukanyweyo kuri uyu wa Mbere agasubira iwabo. Umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong-nam wicishijwe uburozi bwa VX ubwo […]Irambuye

Zambia: Abantu 8 bapfuye mu mubyigano wo gufata ibiryo

Abantu umunani bapfuye abandi bagera kuri 28 baravunika ubwo habaga umubyigano barwaniraga gufata ibyo kurya kubera inzara ivugwa muri Zambia. Ibi byabereye mu murwa mukuru Lusaka kuri uyu wa Mbere. Mu gitondo nibwo abantu bagera ku 35 000 bari bakoraniye ahitwa Olympic Youth Development Center aho bari batumiwe n’itsinda ryitwa Lesedi Seven kugira ngo basenge […]Irambuye

Inzovu nizo nyamabere zisinzira amasaha make; 2 gusa ku munsi

Ibitotsi ni ingenzi kandi buri nyamabere akenshi ikenera kuruhuka. Ku batabizi inyamabere ni igice kimwe k’inyamaswa zikarangwa no konsa. Habaho kandi n’ibikururanda ndetse n’iningwahabiri. Inyamabere zimwe zigira ibitotsi kurusha izindi ariko muri rusange inyamabere zose zirasinzira. Inzovu rero niyo itagoheka. Inzovu nizo nyamabere nini ziba ku butaka, zirisha zikononsa. Nubwo arizo nyaminini ariko nizo zisinzira amasaha make […]Irambuye

Minisitiri w’ingabo wa Iran ati “USA na Israel tuzazikubita mu

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’igihugu cya Iran, Minisitiri w’ingabo zaho Gen  Hossein Dehghan yavuze ko igisirikare cye kiri gutegura intwaro zihagije, abasirikare n’ikoranabuhanga bihambaye bizatuma bakubita mu kico abo yise abanzi babo aribo USA na Israel. Ibi abivuze nyuma y’uko umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayyatollah Ali Khamenei avuze ko igihugu cye kizafasha Hamas kurasa muri Israel nk’uko […]Irambuye

Somalia: Inzara yahitanya abagera ku 110 mu masaha 50

Minisitiri w’Intebe wa Somalia Hassan Ali Haire yatangaje ko mu gace ka Bay gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Somalia hamaze gupfa abantu barenga 110 mu gihe kitageze ku masaha 50 kubera inzara ikomoka ku mapfa. Umubare nyawo w’abamaze gupfa ngo nturamenyekana kuko hari abapfa ntibamenyekane kubera itumanaho ridateye imbere muri Somalia. Imiryango ifasha imbabare ivuga […]Irambuye

Kuri uyu Mbere Trump ngo azasinya ‘itegeko rivuguruye’ rikumira abimukira

Kuri uyu wa Mbere Perezida Donald Trump ategerejweho gusinya itegeko rivuguruye rikumira abimukira. Iri tegeko rivuguriye ngo hari ibihugu bimwe byavanywemo urugero nka Iraq kuko ngo yafashije USA mu guca intege Islamic State. Mu itegeko ryari ryasinywe mbere ryakumiraga ibihugu byiganjemo ibyo muri Aziya n’Africa bituwe n’Abasilamu benshi. Kugeza ubu nta makuru arambuye akubiye muri […]Irambuye

Umuhanga muri ‘Food science’ Dr Bitwayiki avuga iki ku mirire

Dr Bitwayiki Clement umwalimu wigisha ubuhanga mu gutegura no gutunganya ibiribwa n’amafunguro (Food Sciences and technology) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga yaganiriye n’Umuseke kuri bimwe mu bigendanye n’imirire muri iki gihe mu Rwanda. Avuga ko nk’umubyibuho ukabije uri kugaragara mu bana cyane bo mu mijyi uterwa n’imirire mibi. Dr Bitwayiki yize amashuri y’ikoranabuhanga mu […]Irambuye

Ibitabo by’ikoranabuhanga (eBooks) n’ibitabo mu mpapuro…Dufate ibihe?

Kuri uyu wa Kane ni umunsi mpuzamahanga wagenewe igitabo. Umuseke wabajije umukozi muri Minisiteri y’umuco na Siporo Oleg Karambizi hamwe na Isaac Kamana ushinzwe serivici z’ikoranabuhanga mu kigo Umuseke.IT Ltd bose bahuriza ku ngingo y’uko muri iki gihe ibitabo byanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga aribyo byashyirwamo imbaraga kuko biha abantu benshi ubumenyi bitavunanye. Ibitabo muri rusange […]Irambuye

Havumbuwe ikigo Islamic State yitorezagamo kiri muri 25m mu nsi

Iki kigo cyavumbuwe mu majyepfo y’umujyi wa Mosul umaze iminsi ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq n’abarwanyi ba Islamic State. Uyu munsi hafi ya wose ubu uragenzurwa n’ingabo za Leta. Abasirikare bavumbuye iki kigo bavuga ko Islamic State yagikoreshaga itegura abarwanyi bagabaga ibitero hiryo no hino muri Iraq no muri Syria. Amafoto yafashwe n’ingabo za […]Irambuye

en_USEnglish