Ubuholandi: ushaka kuba Minisitiri w’intebe ngo azaca Islam na Korowani
Hari abemeza ko umurongo wa Politiki wa Geert Wilders uri kwiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi umeze nk’uwa Perezida wa USA Donald Trump. Gusa uyu we ngo arusha Trump ubukana kuko we ngo azaca mu gihugu cye Idini ya Islam ndetse n’igitabo gitagatifu Korowani bigacibwa mu Buholandi.
Wilders yabwiye USA Today ati: “ Indangagaciro z’igihugu cyacu zishingiye ku Bukrisitu, irini rya Kiyahudi ndetse no ku bumuntu ariko Islam yo si iyacu. N’ikimenyimenyi aho iri ntihaba ubwisanzure.”
Ati: “Uzarebe mu bihugu byiganjemo Islam abaturage ntibishyira ngo bizane, nta kubahirizwa kw’amategeko, abanyamakuru baricwa abandi bagafungwa,…Rwose ririya dini ntirikwiye kuba iwacu mu Buholandi.”
Wilders ngo azafunga imisigiti yose, ahagarike ikoreshwa rya Korowani hanyuma afunge n’imipaka ku bashaka kuza muri kiriya gihugu kandi ari abasilamu.
Nubwo abantu bamwamaganiye kure ariko muri rusange ngo ishyaka rye ari nawe urihagarariye mu kwiyamamaza ngo rishobora kuzaza imbere, rigatsinda.
Uyu mugabo urwanya Islam natsinda azahura n’ikibazo cyo gushyiraho guverinoma y’amashyaka menshi kandi ngo amenshi muri yo ntashyigikiye ibitekerezo bye by’ubuhezanguni.
Wilders avuga ko igihugu cye kihanganiye abimukira bihagije. Ubu Ubuholandi butuwe n’abaturage miliyoni 17 kandi ngo aba barahagije nta mpamvu yo kongeraho abandi bo kuza kubadurumbanya.
Uyu mugabo yigeze kuvuga ko Korowani imeze nk’igitabo rutwitsi cya Hitler kitwa Mein Kampf.
Amagambo ye yatumye ashyirwa ku rutonde rw’abantu bahigwa bukware n’imitwe y’ibyihebe nka Al-Qaeda, Abatalibani na Islamic State, ubu hashize hafi imyaka icumi.
Umwe mu ntiti ziga Islam na Politiki y’u Burayi witwa Daniel Pipes yabwiye USA Today ko Wilders ari we munyapolitiki kugeza ubu abona ukomeye mu Burayi.
Abantu benshi bashyigikiye Wilders ni abakire kandi bize bumva ko Uburayi butagomba kuba isibaniro ry’abahezanguni b’Abasilamu nabo bakabarwanya bakoresheje ubuhezanguni bwabo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
islam sha ntacyo wayitwara nuko ukinisha icyo utazi
Njye mba mubuholande. Kuvuga ko wilder ashigikiwe n abize aho wibeshye ahubwo ashigikiwe n abantu bize amashuri make nkuko bitangazwa n ibinyamakuru bya hano. Abakire bashigikiye gouvernement iriho kurubu kuko holland ntiyigeze ihura na crise ye euro kandi economie igenda neza ugereranyije n ahandi muburayi. Ahubwo wilders yakorrsheje intwaro ya islam ashaka kugira acemo abaturage kabiri. Cyane cyane akoresha izina abamaroko ko bazana akaduruvayo cyane kandi batarenga ibihumbi 200. Ahubwo media hamwe n uko abamaroko bagira ikibazo cyo gukumirwa mukazi.Ikintu cyerekana ko akundwa n abatize nuko plan zose afite ni ( nederland weer voor nederlander) ngo ubuholande bwongere kuba ubwabaholande. Islam igomba kuva mubuholande. Ikindi qor an igomba gucika mubuholande. Ariko byose bamubaza uko azabikora kugira abigerehi ntagisubizo agira. Biriya n ibibazo biri muburayi bwose aba nationaliste bamaze kwuzura hose kubera impunzi z abasyria zinjiye muburayi no kuba kadafi yava kubutegetsi abamigrant bava muri africa binjira italy. reba no mubufaransa lepen. Hose intwaro bakoresha ni islam n abagore aba immigre. Byose n ukugira bagere kubutegetsi. Ikindi abantu batazi n uko wilders muri 2013 niba atari 2003 yari ministre ufite impunzi munshingano ze. Ariko niwo mwaka haje impunzi nyinshi mumateka y ubuholande. We munama yo munteko ishinga amategeko yavuze ngo. Ngo gouvernement y ubuholande igomba gufunga imipaka. Nabo bamubajije ngo ko igihe warufite ikibazo cyimpunzi mumaboko yawe n iki wabikozeho? Abasubiza ngo njye ndi politicien wa future sindi politicien wa past. Uriya mugabo arakunzwe nkuko undi muntu yaza murwanda agacanishamo abantu inteego ye ari ukugera kubutegetsi
uyu mugabo ni nka wa wundi wicaye ngo agiye kumara abatutsi, cg abo Bayahudi abeshyera ngo arabavuganira, ibyo se bo ntibyaba byarabagezeho? kuva isi iremwa: nta wa kwihandagaza ngo avuge ngo yamara ikiremwa cy”imana uko ashatse uretse na bantu ni nyamaswa ziraguhunga, ikindi abibeshya kuri Islam basubizwe amerwe mu isaho.
Comments are closed.