Digiqole ad

Umunya-Mexique bamusubije iwabo bamwirukanye muri USA ahita yiyahura

 Umunya-Mexique bamusubije iwabo bamwirukanye muri USA ahita yiyahura

Nyuma y’isaha imwe bamaze kumugeza iwabo muri Mexique bamuvanye muri USA aho yabaga, umugabo witwa Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 yiyahuye asimbutse ikiraro yikubita hasi agifite ibikapu bye yari yazanye. Ngo yiyahuye avuga ko bamurenganyije kuko n’ubundi yahunze igihugu cye ari uko acyanze.

Ubu bwari ubwa gatatu asubizwa iwabo, agahita afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Gusa ngo abatabazi bamugeze akimara gusimbuka basanze akirimo akuka bamujyana kwa muganga ariko aza kwitaba Imana.

Uyu mugabo yiyahuye nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushyizeho amabwiriza akaze yo gusubiza iwabo abantu bose baba muri USA mu buryo budakurikije amategeko.

Abumvise amagambo uyu mugabo yavuze mbere yo kwiyahura  babwiye BBC ko yerekanaga ko yari afite agahinda ko kuba asubijwe iwabo ku ngufu kandi yarahahunze ahareba.

Yiyahuriye ku kiraro kiri hagati y’umupaka ugabanya ibihugu byombi ni ukuvuga ugabanya umujyi wa San Diego muri USA na Tijuana muri Mexique.

Olivas yavukaga mu mujyi wa Sinaloa uyu ukaba ari umwe mu mijyi ibamo abagizi ba nabi kurusha iyindi muri kiriya gihugu.

Ndetse ngo ni naho hahoze ibirindiro by’abacuruzi b’ibiyobyabwenge b’umugabo witwa El Chapo (The Guzman).

Abenshi mu bahunga Mexique bakajya muri USA bavuga ko baba bahunga urugomo ruhaba.

Muri USA ubu habarirwa abimukira baje mu buryo butemewe n’amategeko bagera kuri miliyoni 11 abenshi bakaba ari abanyamexique.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish