Digiqole ad

Mu 2017 abana miliyoni 1,4 ku isi ‘bashobora’ kwicwa n’inzara – UNICEF

 Mu 2017 abana miliyoni 1,4 ku isi ‘bashobora’ kwicwa n’inzara – UNICEF

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana rirasaba abafata ibyemezo bya Politiki gutabara hakiri kare abana bakabona ibyo kurya kandi ntibatandukanywe n’ababyeyi, ngo bitabaye ibyo abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazicwa n’inzara muri uyu mwaka. Cyane ngo ni abana bo muri Somalia, Nigeria, Sudani y’epfo na Yemen.

Abana miliyoni 1,4 ku isi ngo bashobora kwicwa n'inzara uyu mwaka
Abana miliyoni 1,4 ku isi ngo bashobora kwicwa n’inzara uyu mwaka

Muri Yemen hari abana 462 000 babayeho nabi kubera intambara imaze imyaka ibiri ica ibintu.

Abana 450 000 bo muri Nigeria nabo ngo babayeho nabi cyane kubera ubwicanyi n’intambara ya Boko Haram.

Aba bana bose barya nabi kandi ngo ibi bizakomeza kuba bibi kurushaho muri uyu mwaka.

Agace  ka Borno ko mu Majyaruguru ya Nigeria kazahajwe cyane n’ibikorwa bya Boko Haram.

Muri Sudani y’epfo abana bagera ku 185 000  babayeho bashonje kandi ngo mu mezi make ari imbere bazaba bamaze kugera ku 270 000 nk’uko UNICEF ibyemeza.

Mu minsi mike ishize Leta ya Juba iherutse kwemeza ko hari icyorezo cy’inzara, cyane cyane muri Leta yitwa Unity iherereye mu Majyaruguru ahabarirwa abana 20 000.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish