Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa

Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga. […]Irambuye

USA igiye gutangira kuganira na Koreya ya Ruguru ngo banoze

The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu. Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu […]Irambuye

Havumbuwe undi mugabane w’Isi hafi ya Australia wiswe Zealandia

Abashakashatsi bo muri Australia basohoye mu kinyamakuru The Geological Society of America inyandiko isobanura imiterere y’umugabane mushya bavuga ko bavumbuye hafi ya Australia. Uyu mugabane bawuhimbye izina rya Zealandia ukaba ufite ubuso bwa km² miliyoni eshanu, 94% by’ubu buso biri mu nsi y’amazi. Uyu mugabane ngo uri mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Pacifique, iyi ikaba ari […]Irambuye

Abanyarwanda ngo barajijuka buhoro buhoro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge. Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda […]Irambuye

Uganda: Police yasabye abaturage gufata imihoro bagahangana n’abajura

Kubera ubujura ngo bumaze gufata indi ntera mu Ntara ya Masaka mu gihugu cya Uganda, Police yo muri aka gace yasabye abaturage kujya bararira ingo zabo bakoresheje intwaro bashobora kubona nk’imihoro n’amacumu kugira ngo bazivune umujura uzuza kubasahura. Umuyobozi wa Police muri aka gace witwa Abdul Majid Tulibagenyi yasabye aborozi gutangira kurinda ingo zabo bakoresheje […]Irambuye

Impunzi itahutse izajya ihabwa $250 iyafate kuri AirtelMoney

Abanyarwanda bazajya batahuka hazahabwa buri wese mukuru amadorari 250, bayahabwe icyarimwe kugira ngo bikenure aho guhabwa ibikoresho bisanzwe. Uko abatashye bazajya baba benshi ni ko bazajya bahabwa menshi. Byemejwe n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Azam Saber nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye muri iki gikorwa hagati y’uriya muryango, I&M Bank na Airtel kuri uyu mugoroba. Usibye amadorari […]Irambuye

Abahanga b’ikigo ISS bakoresha ikaramu ishobora kumara imyaka 100 ifite

Abahanga mu bushakashatsi b’ikigo kitwa International Space Station (ISS) bakoresha ikaramu idasanzwe ishobora kumara imyaka 100 itarashiramo umuti. Ibi ngo biterwa no kuba aho bakorera (mu kirere) bitoroha ko umuti w’ikaramu umanuka dore ko bisanzwe bigirwamo uruhare na rukuruzi y’Isi isanzwe  ifasha umuti w’ikaramu kumanuka. CNN dukesha iyi nkuru, ivuga yanditse ko ariya makaramu bita […]Irambuye

Ibya Leta ya Palestine, Trump yabiteye utwatsi

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Perezida Trump afatanyije na Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu wari wamusuye, Trump yavuze ko afite uburyo bwo kuzakemura ikibazo hagati ya Palestine na Israel ariko ngo iby’uko  Palestine yakwemerwa kuba igihugu kigenga gituranye na Israel ngo ntibishoboka muri iki gihe. Hari hashize hafi imyaka 20 USA igerageza gutuma Palestine […]Irambuye

Uganda: Abashinwakazi babiri bishwe batewe ibyuma

Abashinzwe iperereza muri Uganda bari gushaka amakuru ngo bafate abantu bataramenyekana bivugwa ko bishe Abashinwakazi babiri babasanze mu nzu baryamye bakabatera ibyuma. Birakekwa ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ba nyakwigendera biciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere nk’uko IGP Kale Kayihura uyobora Police ya Uganda abyemeza. Imirambo ya bo […]Irambuye

INGIRAKAMARO: Umushinga wa Denise ni ingenzi ku bidukikije, ukanamubeshaho

Amashashi agicibwa mu Rwanda hari benshi babibonye nk’ikibazo, Denise Mukarutete we yahise abitekerezamo igisubizo ku buzima bwe no ku buzima bw’ibidukikije, atangira uruganda rukora amashashi akavamo ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima. Umushinga we ubu uri mu gaciro ka miliyoni zigera kuri 600. Uruganda rwe ruherereye mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere mu karere […]Irambuye

en_USEnglish