Samsung Galaxy S8 izaba ifite ikirahure kitagira aho bakanda uretse

Amafoto ya mbere ya Samsung Galaxy S8 izamurikirwa abakunzi b’ikoranabuhanga taliki 29, Werurwe uyu mwaka yaraye ashyizwe hanze. Ni telefoni ifite ikirahure kinini bihagije kandi gikomeye kitagira ahantu na hamwe bakanda kereka hejuru aho bayicanira n’aho bayizimiriza (switch off/on), gukanda muri screen yayo izajya ihita ikwereka icyo wifuza mbere y’uko urutoki rugeraho. Umwe mu bakunda […]Irambuye

“Igihe kirageze ngo tugarukire Imana, dusengere igihugu”- Salva Kiir

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yabwiye abaturage ko ibyaha bakoze bihagije kandi byababaje Imana bikomeye, bityo ko igihe kigeze ngo bayigarukire, bayisabe imbabazi kandi basengere igihugu kugira ngo kigire amahoro. Sudani y’Epfo imaze imyaka ikabakaba itanu iri mu ntambara yakurikiye ibihe by’ubwigenge kandi ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu […]Irambuye

Gukora urukingo rwa VIH/SIDA byahagaritswe, ngo nta nyungu z’ubukungu zirimo

Corrine Tregr uyobora ikigo cyo mu Bufaransa cyakoraga urukingo rw’agakoko gatera SIDA yabwiye abanyamakuru ko bahawe amabwiriza yo guhagarika ubushakashatsi n’ibikorwa byo gukora uru rukingo, kuri we abona ko hari inyungu z’amafaranga zihishe inyuma kuruta inyungu zo kwita ku barwayi. Ikinyamakuru 20 Minutes kivuga ko abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Biosantech bakoraga urukingo rwa […]Irambuye

2018: Abantu babiri bazajya gukora ubukerarugendo ku Kwezi

Byaherukaga kuba mu myaka 45 ishize. Icyogajuru SpaceX cy’umuherwe witwa Elon Musk cyamaze kwitegura kuzahagurukana abantu babiri b’abakorera bushake kikabageza ku kwezi mu mpera z’umwaka utaha. Nibagerayo ngo bazamara igihe bitegereza uko isanzure ririmo ukwezi, Isi n’indi mibumbe riteye. Icyo gihe ubukerarugendo ku kwezi buzaba butangiye. Nyuma ngo aba bantu bazagaruka ku Isi  bamaze gukusanya […]Irambuye

Georges W Bush asigaye ari umunyabugeni

Nyuma yo kuva mu mirimo yo kuyobora USA, muri iki gihe George W Bush asigaye akora ibihangano by’ubugeni, agashushanya ku  byapa akoresheje amarangi. Bimwe mu bihangano bye harimo amashusho y’abahoze bayobora USA, abagize umuryango we, we ubwe ndetse n’amatungo yoroye. George Bush aherutse gutangaza igitabo yanditse yise “Portraits of Courage: A Commander in Chief’s Tribute to America’s Warriors.” […]Irambuye

Muhima: Yabyaye batatu abazwe, arwara ikibyimba muri nyababyeyi… Ntibimworoheye

Beatha Niyibizi  ni umubyeyi wabyaye abana batatu b’impanga abazwe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Nyuma yagize infection muri nyababyeyi ubu ari mu bitaro bya Muhima, akavuga ko nta muntu umugemurira afite. Uyu mubyeyi avuga ko kubera kubura ibyo kurya bihagije yabuze amashereka yo konsa aba bana batatu aherutse kwibaruka, ngo ubuzima ntibumworoheye. Kuri iki […]Irambuye

Turikiya: IS yateze ibisasu mu modoka byica abantu 41

Ma masaha macye ashize ku mupaka wa Turikiya na Syria haturikiye ibisasu byari biteze mu modoka bihitana abasivili 35 n’abarwanyi batandatu ba Leta ya Syria bashyigikiwe na Turikiya. The Reuters ivuga ko iki gitero cyabereye mu gace kitwa Sousian mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Turikiya. Hari hashize iminsi abarwanyi bo muri Syria bashyigikiwe na Turikiya […]Irambuye

Aho kuba Umukirisitu wa nyirarureshwa waba umuhakanyi-Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi Papa Francis  yabwiye abakirisitu bari baje mu misa asoma mu gitondo ko aho kubaho by’amaharakubiri ngo wiyite Umukirisitu kandi ubeshya, icyaruta ari uko waba umukanyi. Papa Francis yagize ati: “Ni agahomamunwa kubona umuntu wiyita Umukirisitu Gatulika avuga ibi ariko agakora biriya. Ubuzima bw’amaharakubiri si bwiza.” Ngo hari abahora bayita […]Irambuye

en_USEnglish